• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Imirwano yahuje ingabo za FARDC n’abakekwaho ko ari FDLR yaguyemo 8 barimo abasirikare 2

Umwanditsi
May 2, 2019

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo-FARDC kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gicurasi 2019 ahagana ku I saa tatu muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya ruguru zakozanijeho n’abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa FDLR abantu 8 bahasiga ubuzima. 

Muri iyi mirwano, ingabo za FARDC zatangaje ko zaguye mugico ( Ambush ), zatezwe n’abo zikeka kuba abarwanyi b’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR. Abantu 8 baguye muri iyi mirwano barimo abasirikare 2 ba Kongo, abasivile 6 barimo abagore 3.

Ku makuru aturuka muri aka gace kabereyemo iyi mirwano, nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga ni uko kugeza kuri uyu wa kane ibintu byari bitarasubira mu buryo kuko ngo n’amasasu yongeye kumvikana mu ma saa tatu y’amanywa.

Mu gace ka Rugari kabereyemo imirwano, ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye no kwiteza imbere byahagaze.

Major Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ingabo zo muri Rejiyo ya 34 yabwiye Okapi ko bapfushije abasirikare 2 n’abandi bakomeretse ( nta mubare). Avuga ko kubera ko aho ibi byabereye ari ahantu hatuwe, ngo nk’igisirikare cy’umwuga bagerageje ibishoboka ngo he kugira byinshi byangirika.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga