IBARUWA Y’ UKWEZI KWA GATANU/2019 – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Nibintije Evangelical Ministries 

Pittsburgh, Pennsylvania 

USA

Dear Partner,

Ndabaramukije mu izina r’ Umwami wacu Yesu Kristo, Mbere yuko mbagezaho Ubutumwa mbandikiye mbanje kubashimira amasengesho yanyu mudasiba kudusengera uko bwije ni uko bukeye.

Kandi tubashimira umuhate wo gukurikirana impanuro zikubiye mu nyigisho z’ ijambo ry’ Imana mugezwaho n’ umuryango w’ Ivugabutumwa wacu witwa Nibintije Evangelical Ministries International ( NEMI).

Umuryango w’ Ivugabutumwa ufite inshingano zo kugeza ubutumwa bw’ Imana ku bantu bose, ntakurobanura amadini cyangwa abatagira amadini basengeramo.

Intego twahawe ikaba ariyo kuvugurura imitima iguye isari muri iki gihe imibereho igoye cyane ndetse no kumenyesha abantu bayo,  icyo Imana ibashakaho bityo babashe kubona impano yabo iri mu iduka Imana ifitiye buri wese.

Umunsi umwe, umwe mubakurikirana inyigisho zanjye yanyandikiye ubutumwa bugufi agira ati” kuki utansengera kandi mfite ibibazo kandi bikomeye?” Nanjye ndamusubiza nti: “Ntabwo nanze Ku gusengera kuko igihe cyose nsenga nsengera abantu bose bakurikirana inyigisho zanjye ndetse n’abazazikurikirana mu minsi iri mbere. Gusa ntabwo nsengera abantu nkuko ujya k’ umukozi w’ Imana, ukamubwira ibyifuzo byawe. Mukagira ibyo mwumvikana wasubizwa cyangwa utasubizwa ukajya kumushimira nkuko n’ abapfumu babigenza.

Ahubwo mfasha umuntu ufite ibibazo kandi afite ishyaka ryo gushaka kubivamo mu nzira y’ inyigisho mwoherereza kandi nkana mufasha gusengera umutwaro we.

Gusa ubwira ibibazo byawe ndetse nkaba nakubaza utundi tubazo niba ari ngombwa, tugomba kumfasha ngiye imbere ya Judge(umucamanza-Imana) kugira ngo nkunganire nka Avoka wawe( lawyer-umunyamategeko) kuko ari ngombwa ko tujyana kwa Judge.

Ijambo ry’ Imana ritwereka ko Satani ajyana ibirego cyangwa atanga ingingo z’ Impamvu zatumwe aguteza ibyo bibazo. Imana nayo ikatugira inama ko tugomba kujya imbere yayo dufite ingingo zifatika zikomeye kugira ngo tubashe kubona uburenganzira bwacu. Kuko Satani yemerewe kujyana ibirego ( see job).

Mu rukiko, Imana iba iri aho nk’ umucamanza, Satani nawe aba ari aho nk’ umushinjacyaha cyangwa uregwa. Nawe usabwa kuba uhari werekana ko warenganyijwe usaba uburenganzira bwawe. Nanjye ngomba kuba ndaho nkunganira. Hari ibyo ukunganira  (your lawyer) nawe avuga agufasha.

Umucamanza ( Imana) aba azi amategeko, Satani nawe aba azi amategeko kandi nanjye mbazi amategeko nka Lawyer. Niyo mpamvu mbankeneye ku kubaza utubazo tumwe na tumwe kugirango menye uko nzitwara aho kwa Judge.

Iyo maze ku kumva nshobora ku kubwira ko Ushobora gutsinda cyangwa gutsindwa. nabwo iyo maze kubona ko ushobora gutsindwa kubera ko hari byo uba utarakura mu nzira, kandi bikaba ari ibyihutirwa ( emergency) udashobora kwihanganira kubanza gukuraho ibyo bikenewe mbere ko tujya ku umucamanza(Judge). Tujyana icyo kibazo uko kimeze nubwo mbanzi ko ugomba gutsindwa, kugirango ndebe ko byibura mu bibazo byawe niba ari nka bitatu Satani yaguteje byibura umucamanza akureho bibiri maze hasigare kimwe gusa.

Kandi nabwo ukihutira gukemura ibyo bikenewe tukivaho. Urumva ko ufite uruhare runini aba ari wowe kandi iyo ubonye igitangaza cy’Imana aba ari umusaruro w’ imirimo yawe uba umaze gukora.

Gusa nanjye nkuboneraho umugisha bitewe n’uko nagufashije. Nta maturo dusaba gusa nkuko ijambo ry’ Imana ribivuga ugomba kujya gushima Imana mu urusengero usengeramo.” Imana ibahe umugisha!.

Your Partner faith, 

Rev./Ev. Eustache.

Email: estachenib@yahoo.com

+4128718098

 

Umwanditsi

Learn More →