Abanyeshuri 15 bo muri Zambia na Zimbabwe basuye ishuri rya Polisi rya Gishari
Abanyeshuri 15 biga ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, imiyoborere no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Zambia-Zimbabwe Open University basuye ishuri rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana bagamije gusangizwa amasomo yigishwa abagiye mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano.
Aba banyeshuri bari bayobowe na Dr. Daniel Ndhlovu ushinzwe uburezi bw’iyakure muri kaminuza ya Zambia (University of Zambia), bakiriwe n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gisahari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, abasangiza ku mikorere y’iri shuri kuva muri 2000.
Aba banyeshuri bari mu ruzinduko ry’amasomo mu Rwanda, basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n’uko rwagerageje kwikura mu bibazo n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi no kwiyubakamo ubushobozi butuma inzego z’umutekano z’u Rwanda zihabwa na LONI inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bindi bihugu.
CP Nshimiyimana yababwiye ko abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro, iri shuri ribanza kubahugura no kubategura kugira ngo bazabashe gutunganya neza inshingano zibajyana.
Yagize ati “Twigisha abapolisi bijyanye n’ibyo tubakeneyeho, tukazamura ubumenyi bwabo n’ubushobozi bigendanye n’iby’Umuryango w’Abibumbye wifuza ku bapolisi bacu, yaba mu kurinda abayobozi, mu kurinda abaturage, guhosha imyigaragambyo n’ibindi birebana n’umutekano ndetse tukanarenzaho no gufasha abaturage kwikura mu bukene tubagezaho ibikorwa bitandukanye by’iterambere. Ibyo byose babyigira hano.”
Rufus Mkandawire uhagarariye aba banyeshuri yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitangaje mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano ku buryo uru rugendo ruzabafasha byinshi mu masomo biga ajyanye no Kwimakaza amahoro no gukumira amakimbirane.
Yagize ati “Dukeneye kwiga uburyo bwo kugera kuri byinshi byiza kandi mu gihe gito, Niyo mpamvu twahisemo u Rwanda nk’urugero rwiza rwo kwigiraho. Ni gihugu kivanye mu bibazo by’ingaruka za Jenoside none kikaba kiri ku rwego rwo gusangiza abandi amahoro, ibi ni ibintu buri wese yakwishimira gusobanukirwa uko bikorwa.”
Aba banyeshuri babwiwe ko ubufatanye no kumenya icyo abantu bashaka, bituma bagera kuri byinshi byiza kuko bikorwa buri wese abigizemo uruhare.
University of Zambia na Zimbabwe Open University ni kaminuza zifite imikoranire mu bijyanye no gusangira amasomo arimo ayibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro, imiyoborere no gukemura amakimbira
intyoza.com