Gatsibo: Ihuriro ry’abana babyaye batarageza igihe rifasha abakobwa bakiri bato kwirinda ibishuko
Bamwe mu bana b’abakobwa bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, bamaze kwibumbira mu ishyirahamwe bavuga ko rigamije kubakura mu bwigunge, ariko rinafasha kwigisha barumuna babo kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwo bo baguyemo.
Umurenge wa Gitoki ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, ugizwe n’utugari 6, n’imidugudu 57. Muri uyu murenge, habarurwa abana b’abakobwa bagera kuri 60 batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure. Ari bo ndetse n’ababyeyi babo, bemeza ko byabiciye ubuzima, bikanaba umutwaro ku miryango bakomokamo kuko abazibatera bazihakana abandi ntibagire ubufasha babaha. Muri abo bazibateye, abamaze gufatwa ngo baryozwe icyo cyaha ni 11 gusa.
Umwe mu bana babyaye atarageza imyaka y’ubukure (yari afite 17), avuga ko hari ababashukisha amafaranga bitewe n’ubukene baba bafite.
Ati “Nkanjye nabyaye ngiye kugeza imyaka 18 nkiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, nabyaranye n’umugabo mukuru ariko byatewe n’ubukene no kumfatirana ku irari ry’ibyo nari nkeneye”.
Umubyeyi witwa Nigwire Gaudence wo mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki avuga ko hari abashukwa n’abagabo bakuze, ndetse hakaba na bake baziterwa n’abana benda kungana. Uwitwa Byihorere Leonidas nawe yemeza ko ubushobozi buke bw’abana no kutiyakira ari byo bituma bishora muri izo ngeso.
Ati “Iyo bananiwe kwiyakira uko babayeho mu miryango iwabo, bagashaka byinshi bitewe n’ibyo babona hanze aha, iyo bakubitanye n’abagabo batagira umuco babona uko babafatirana”.
Mu guhangana n’iki cyorezo, bamwe muri aba bana bahisemo kwibumbira mu ishyirahamwe bise “Ndi uw’agaciriro” kugira ngo babone aho bahurira ngo baganire bikure mu bwigunge, ariko cyane cyane hanagamijwe guhugura no kugira inama barumuna babo.
Mukeshimana Josiane uyobora iri shyirahamwe, avuga ko kugeza ubu barihuriyemo ari 24, ndetse bakaba banakangurira bagenzi babo kubasanga. Mukenshimana ati “Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere bwatugiriye inama yo kwishyira hamwe kugira ngo tugire aho duhurira dukore imishinga iduteza imbere, ariko tujye tunigisha barumuna bacu batazagwa mu mutego nk’uwo twaguyemo”.
Akomeza avuga ko bumwe mu buryo bakoresha ari inama bakorera hamwe bakabaganiriza, ati “Twifashisha abanyamakuru bo mu mudugudu bakabaduhamagarira tukicara nko kuwa gatanu nimugoroba tukaganira, tukabereka ibibazo twahuye nabyo n’inzira zitandukanye twagiye dutegerwamo”.
Ikindi bifashisha ni uburyo bwo kwizigama (ikimina) bituma bagerageza kwikura mu bukene. Cyakora ngo usanga hari bamwe bakibishisha bumva bataganira n’abantu babyariye iwabo, abandi bakumva inama babagira zibangamira gahunda bari bifitemo. Ariko ngo ntibibaca intege kuko niyo bagitangira, ngo bazagenda babumva buhoro buhoro.
Mukeshimana ati “Nk’ubu hari abemera gutanga amafaranga y’ikimina ariko bakayohereza ntibemere kuza kwicarana natwe, ariko ubutaha ukabona noneho baraje. Bigaragara ko bazagenda babohoka buhoro buhoro”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki, Mushumba John, avuga ko bagerageza gukangurira abo bana babyaye batujuje imyaka kwishyira hamwe bigamije kubakura mu bwigunge no kubasubiza muri sosiyete-mu muryango kuko usanga hari abatereranwa n’imiryango yabo.
Ati “Ariko binadufasha kubona amakuru ku bakekwa ko babateye izo nda, kugira ngo bakurikiranwe, ariko na none bazajya banafasha gutanga inama ku bandi bana b’abakobwa kugira ngo batazashukwa nk’uko bakuru babo bashutswe”.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana batewe inda mu mwaka wa 2016; 2017; na 2018, aho mu gihugu uturere dutatu twa mbere ari utwo muri iyo ntara. Gatsibo ni yo iza ku isonga, ifite abangavu 3,910 batewe inda, Nyagatare ku mwanya wa kabiri n’abana 3,825, naho Kirehe ikaza ku mwanya wa gatatu n’abana 3,070 nk’uko byagaragajwe na raporo ya Komisiyo ishinzwe abana (NCC).
Gérard M. Manzi