Huye: Abagabo batatu bafatanwe Moto bikekwa ko yibwe isubizwa nyirayo

Muri iki cyumweru dushoje kuwa 10 Gicurasi 2019 Polisi ikorera mu karere ka Huye yafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba moto RB 798S ya Habimana Bonaventure yakoreshaga umwuga wo gutwara abagenzi. 
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko nyuma yuko Habimana Bonaventure atanze ikirego ko yibwe moto , Polisi yahise itangira kuyishakisha iyifatana abagabo bari bayimwambuye aribo Harerimana Clement ufite imyaka 35, Nsengumukiza Jean Marie imyaka 21 na Nzabarinda Fabien imyaka 27.

CIP Karekezi avuga ko iyi moto yari yaribwe kuwa 8 Gicurasi 2019 ahagana saa 23h ubwo uyu mu motari yaravuye gutwara umugenzi ari kugaruka mu mujyi wa Huye.

Yagize ati  “Ubwo Habimana yaravuye gutwara umugenzi ageze mu Kagari ka Munyogoro yahuye n’abagabo batatu bafite ibibando baramwitambika, ashatse gukata ngo asubire inyuma moto ihita igwa hasi ayivaho ariruka bahita bayitwara.”

Akomeza avuga ko abayibye bahise bajya mu kandi kagari abaturage bababonye bagira amakenga bamenyesha Polisi irayibafatana.

CIP Karekezi yibutsa abaturage kwirinda kwishora mubyaha kuko harimo ingaruka nyinshi kubifatiwemo.

Yagize ati “Iyo wishoye mu byaha ingaruka zikugeraho vuba cyane, bityo ugasigara ubaye umutwaro ku muryango wawe kuko usigara ukwitaho mu gihe amategeko yaguhannye. Buri wese arasabwa kubyirinda kugira ngo umutekano n’ituze bikomeze bisagambe.”

CIP Karekezi agira inama abagifite umutima wo gukizwa n’ibyibano kubireka kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano w’abaturage abatwara ibyabo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →