Nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo Moise Katumbi, yatangaje ko kuwa mbere tariki 20 Gicurasi 2019 azasesekara I Lubumbashi. Yasabye abazamwakira kubikora mu mahoro kandi bambaye imyenda y’ibara ryera, abatabashije kuyibona bakitwanza mushwari( udutambaro) tw’ibara ryera.
Moise katumbi yahunze igihugu cye cya Congo muri 2016 nyuma yo kutumvikana na Perezida Joseph Kabange Kabila kugeza n’ubwo yahigiye ku mufunga aho yanashyiriweho impapuro zimuta muri yombi. Nyuma y’imyaka itatu mu buhungiro yatangaje ko agarutse mu gihugu ( Lubumbashi), yasabye ko yazakirwa mu mahoro anasaba abazamwakira kuza bambaye imyenda y’umweru.
Gusaba ko abazaza kumwakira bazambara imyenda y’ibara ry’umweru abatabashije kuyibona bakaza bitwaje mushwari ( Udutambaro) z’ibara ry’umweru ngo ni ibishushanya amahoro yifuza kandi anifuriza igihugu cye n’abaturage kuko ngo agarutse gufatanya nabo kucyubaka no kugiteza imbere.
Katumbi, nk’uko Radio okapi dukesha iyi nkuru ibivuga ngo agarutse I Lubumbashi nk’uko ari naho yahunze ava. Aje kwegera abavandimwe, gufatanya nabo kubaka igihugu. Avuga ko azabashimira kuba baramuzirikanye mu masengesho, akavuga kandi ko azazenguruka ashimira abakongomani bose abigisha urukundo n’amahoro. Asaba abakongomani kuba umwe kuko igikomeye bafite kandi kibahuza ari igihugu cya Congo ari nawo murage cyangwa ubutunzi bafite, basangiye,
Moise Katumbi yahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, kutumvikana na Perezida Joseph Kabila niko kwamuviriyemo guhunga igihugu kuko batacanaga uwaka. Agarutse ku ngoma ya Felix Tshisekedi Tshilombo. Avuga ko agarutse ku bw’iterambere ry’igihugu cye n’ahazaza h’abanyekongo bose.
Moise Katumbi mu mwaka wa 2016 yakatiwe n’urukiko muri Congo igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko ntiyafatwa ngo agikore kuko yahunze atarafatwa. Yaba we ndetse n’abamushyigikiye bashinjaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange kumuhimbira no ku mugerekaho ibirego bihimbano ku mpamvu za Politiki. Yakuriweho iki gihano n’urukiko tariki 17 Mata 2019 aba yemerewe atyo kongera gutuza mu mutima ndetse abahita agaragaza ko yiteguye kugaruka mu gihugu cye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com