Ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda bwakomereje mu bigo by’amashuri

Muri gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu bigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu bigisha abanyeshuri n ‘abarezi uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda.
Ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali bwabereye mu rwunge rw’amashuri rwa  Kagugu, urwa Camp Kigali n’urwa Kicukiro, aho abanyeshuri n’abarezi basobanuriwe ingaruka zo gukoresha umuhanda nabi ndetse n’uko byakwirindwa hagamijwe gukumira impanuka.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo wari mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu ruherereye mu karere ka Gasabo, yibukije abarenga 4000 bitabiriye ubu bukangurambaga ko buri wese asabwa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya impanuka yubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Yagize ati: “Turi hano nka Polisi y’u Rwanda tubakangurira kwirinda impanuka zo mu muhanda, mwambukira ahagenewe abanyamaguru (Zebra-Crossing) kandi mukirinda uburangare igihe muri kugenda mu muhanda kuko aribwo ntandaro y’impanuka z’abanyamaguru.”

CP Munyambo yibukije abitabiriye ubu bukangurambaga ko umwana agomba kujya mu muhanda aherekejwe n’umuntu mukuru kugira ngo amucungire umutekano mu gihe yambuka umuhanda.

Ati “Umwana niba agiye mu muhanda ntakwiye kwijyana kuko ashobora kurangara bakamugonga. Hari abo bajya bagonga bari gukinira mu muhanda, ibi ntibikwiye kuko ntidukwiye kwemerera abana bacu bishyira impanuka bitewe n’uburangare bwacu nk’ababyeyi.”

Ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bwabereye no mu rwunge rw’amashuri rwa Kicukiro aho abagera ku bihumbi 2600 basobanuriwe ibyo bagomba kwitwararika mu gihe bari mu muhanda.

Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhunda Chief Superintendent of Police (CSP) Gerard Mpayimana yavuze ko umunyeshuri agomba kurangwa n’ubushishozi, akirinda icyamurangaza kugira ngo hatagira umugonga.

Ati “Murasabwa kujya mubanza kwitegereza ibumoso n’iburyo bw’umuhanda mbere yo kwambuka kandi mukambukira aho umuntu wagenewe kubambutsa ari kuko afite uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga mukambuka.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Bayingana yashimiye Polisi n’abafatanyabikorwa bayo ku gutekereza ibigo by’amashuri muri ubu bukangurambaga, asaba abarezi kuba hafi y’abo bigisha kugira ngo hatazagira ugongwa yabacitse.

Ku ruhande rw’abari mu rwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali, abagera ku 2700 bitabiriye ubu bukangurambaga babanje kwifatanya n’abayobozi muri Polisi n’abafatanyabikorwa bayo basiga amarangi ahagenewe kwambukira abanyamaguru(Zebra-clossing).

Umuvugizi wa Polisi ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of  Police (SSP) yavuze ko abanyeshuri aribo bayobozi b’ejo bityo bagomba kurindwa ibyabahungabanyiriza ubuzima birimo n’impanuka zo mu muhanda kugira ngo bazabashe kugera ku ntego zabo.

ATi “Ni mwebwe muzadusimbura mu nshingano dufite uyu munsi nk’abayobozi, bityo rero mugomba gukura muzirikana kwicungira umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hatazagira uwo impanuka zivutsa amahirwe y’ejo hazaza nk’uko ubuyobozi bw’igihugu bubibakeneyeho.”

Usibye mu mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bwanakorewe mu Ntara zose z’igihugu. Aho Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bifatanyije n’abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bikorwa bigamije gukumira impanuka zo mu muhanda birimo gusiga amarange inzira z’abanyamaguru no kwigishwa uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda hirindwa impanuka.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima(OMS) igaragaza ko impanuka zo mu muhanda zihitana abarenga miliyoni 1,300,000 bapfa ku isi bazize impanuka zo mu muhanda, abagera kuri miliyoni 50 bakazikomerekeramo buri mwaka.

Iki cyegeranyo kivuga kandi ko impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa munani mu guhitana abantu benshi ku Isi, aho zirusha zimwe mu ndwara nka Sida n’igituntu.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →