Gasabo: Abanyeshuri ba GS Kimironko I biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kimironko I ruherereye mu kagari ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo bagera ku 2210 n’abarezi babo, kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, babinyujije mu marushwanwa y’indirimbo n’imivugo biyemeje kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Ibi byakomojweho ubwo basurwaga na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere iri kumwe na Mutimawurugo Claire wateguye amarushanwa yo gukangurira urubyiruko rw’abanyeshuri kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu ku nsanganyamatsiko igira iti “NANZE IBIYOBYABWENGE KUKO ARI NJYE RWANDA RW’EJO”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gasabo Chief Inspector of Police (CIP) Joseph Mugabo, yasobanuriye abo banyeshuri ibiyobyabwenge icyo aricyo, ububi n’ingaruka zabyo ndetse abasaba kubirwanya no kubikumira.

Yagize ati “ Ibiyobyabwenge byangiza ubwonko bikanayobya ubwenge bw’uwabinyoye. Birumvikana ko adashobora no gutsinda mu ishuri kuko aba atakibasha gutekereza neza.”

CIP Mugabo yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo; gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo no gufata ku ngufu, bityo ko bakwiye kubirwanya bakajya banihutira gutanga amakuru y’ababikoresha.

Yababwiye ko imbere habo ari heza, ariko ko kugira ngo habe heza bagomba kubiharanira, kandi ko imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange babatezeho byinshi nk’u Rwanda rw’ejo, ko nta mpamvu yo kwangiza ahazaza habo ku bintu bashobora kwirinda no kurinda abandi.

Mutimawurugo Claire yavuze ko iki gikorwa yagitekereje nk’umunyarwanda akumva ko akwiye gutanga umusanzu we wo kubaka igihugu cya mubyaye akangurira urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda inda ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha babinyujije mu myidagaduro.

Yagize ati“ Burya ubutumwa burushaho gucengera mu bantu iyo bunyuze mu myidagaduro cyane indirimbo n’imivugo kuko yaba uririmba cyangwa uvuga arushaho kumva ibyo avuga, n’abo abwira bakarushaho gucengerwa nabyo. Ni muri urwo rwego natekereje kubicisha mu marushanwa y’abanyeshuri. Polisi, MINEDUC, RODA n’umujyi wa Kigali bemera kumbera abafatanyabikora.”

Yasabye abana b’abakobwa kwirinda ibishuko byatuma batwara inda batateganije, anasaba abarezi n’ababyeyi ndetse n’umuryango Nyarwanda, kudatererana abakobwa batwaye inda muri ubwo buryo, ahubwo bakabitaho, bakabafasha mu gihe batwite, na nyuma yo kubyara Kugira ngo badatekereza gukuramo inda, kwiyahura cyangwa guta abana nyuma yo kubabyara.

Haba mu ndirimbo ndetse n’imivugo abo banyeshuri bagarukaga ku nsanganyamatsiko ,biyemeza ko bagiye kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibiyobyabwenge batungira agatoki inzego z’umutekano ababikoresha ndetse n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Biteganijwe ko ayo marusnwa yo gukangurira urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe azabera mu bigo by’amashuri byo mu mujyi wa Kigali nyuma bikazanakomereza mu zindi Ntara

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →