Bidasubirwaho, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona 2018-2019 itararangira

Ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports FC kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019 mu mukino wayihuje na Kirehe FC mu burasirazuba, yahavanye intsinzi y’amanota atatu yayihesheje bidasubirwaho gutwara igikombe cya Shampiyona 2018-2019 ibura umukino umwe ngo irangire.

Igikombe cya Shampiyona Rayon Sports itwaye, ni icya cyenda nyuma y’aho yagiherukaga mu mwaka wa 2017. Igitwaye itsindiye Kirehe FC ku kibuga cy’i Nyakarambi mu burasirazuba ku bitego bine zero( 4-0 ).

Intsinzi ihesheje iyi Kipe ifite imbaga ya benshi mu bafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda, iygezeho ifashijwe by’umwihariko n’abakinnyi ba rutahizamu barimo Sarupongo na Ulimwengu. Ni umukino kandi wa 18 iyo kipe idatsindwa.

Gutsinda uyu mukino, bitumye Rayon Sports igira amanota 69 mu gihe mukeba wayo APR FC ifite amanota 62. Nubwo APR yatsinda imikino yayo 2 isigaye ntabwo yashyikira Rayon Sports kabone nubwo umukino wayo umwe itawutsinda.

Photo – igihe

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →