Kamonyi / Kwibuka 25: Ijambo “ Humura bambe” ryagaruriye ubuzima uwahigwaga muri Jenoside
Nkunduwimye Alexandre, umuturage w’Umurenge wa Musambira kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019 yabwiye abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ko ubwo urupfu rwari rumusatiriye yirukwaho n’imbwa n’amafirimbi yahuye n’umusirikare w’Inkotanyi akamubwira ijambo “ Humura bambe” akumva urupfu rwigiyeyo.
Nkunduwimye yagize ati “ Humura bambe”. Iryo jambo naribwiwe n’umusirikare w’Inkotanyi. Arimbwira mu nduru nyinshi cyane twari dufite, amafirimbi, inzogera zose bagendaga bavuza n’amadebe n’ibiki byose bavuza induru, ngo ni mushake kanaka mwene kanaka..”.
Akomeza ati “ Kuguhiga n’Imbwa rero, bavuga ngo ni mu mushake ni mumushakire aho, wagira amahirwe yo kwirukanka induru zikavuga ngo ni mutangatange aho ngaho ni mwene kanaka, hanyuma noneho ukaza guhura n’ukubwira ngo “Humura bambe nti mugipfuye”, iryo jambo ryarampumurije muri njyewe numva na byabindi byose byari bihise, numva n’urupfu nari ntegereje rwose ruvuyeho. Iryo jambo nta n’umwe wari warigeze aritubwira ahubwo habagaho kudutoteza no kugira ngo batuganishe mu rupfu”.
Akomeza avuga ko iyo yibutse ibyo Inkotanyi zakoze ndetse n’iyo azibonye baba abakiriho n’abatabarukiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, azibonamo abakozi b’Imana. Ati “ Njya mvuga ko aribo bakozi b’Imana ureke ibyo abandi biyitirira. Ni intumwa zaturutse mu gihugu cy’ishyanga Imana irazitwoherereza ziraturokora”.
Kimwe n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkunduwimye avuga ko mu bibazo bikibabangamiye harimo icyo kuba batarabasha kubona amakuru y’aho ababo bishwe bashyizwe nyamara bari aho hose ku misozi ituwe n’abantu rimwe na rimwe abahatuye bakaba ari nabo bari bahari, bazi amakuru ariko bakaba bicecekeye.
Murenzi Pacifique, perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi avuga ko kuba hari abarokotse batarabona imibiri y’ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro ari imwe mu nzitizi y’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge n’ubwo ngo inzira ikiri ndende bisaba kwigisha.
Ati “ Icyo ni kimwe mu bintu bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge, ariko kwigisha ni uguhozaho. Aho ushobora kubona imibiri y’abazize Jenoside iboneka kubera ibikorwa by’iterambere birimo bikorwa cyangwa se abantu barimo bahinga, ibyo ni abagifite imitima yinangiye ariko icyiza kuruta ibindi ni uko atari benshi”.
Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye abaturage b’aka karere kurushaho kunga ubumwe baharanira iterambere ry’imibereho myiza yabo, abashishikariza gukunda igihugu no kugiteza imbere, barushaho gusigasira ibimaze kugerwaho.
Mayor Kayitesi, yasabye buri wese by’umwihariko Abanyakamonyi ko uwaba azi ahiciwe Abatutsi yatanga amakuru bityo imibiri y’abishwe igashyingurwa mucyubahiro. Yanabibukije ko gushyingura uwawe biruhura ndetse bikanafasha utanze amakuru aho gukomeza kuyibikamo.
Abarokotse Jenoside mu karere ka Kamonyi uretse kuba hari bamwe batarabasha kubona imibiri y’ababo bishwe ngo babashyingure mu cyubahiro, haracyari n’ikibazo cy’imanza zisaga 400 z’imitungo zitararangizwa, hari handi n’imwe mu miryango idafite aho kuba nubwo ubuyobozi buvuga ko iki kibazo bukirimo. Igipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge muri Kamonyi kiri hejuru ya 74% nk’uko bitangazwa na mayor Kayitesi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com