Kamonyi: Ubukangurambaga bwa MINEDUC bwatumye abasaga 1300 bagaruka ku ishuri

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019 yabwiye itsinda rya Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo baje ku nshuro ya 5 mu bukangurambaga ku guteza imbere ireme ry’uburezi ko iki gikorwa cyafashije Akarere kugarura mu ishuri abana basaga 1300 mu mashuri abanza n’ayisumbuye.  

Kayitesi Alice, atangaza ko abana 1335 bari barataye ishuri bagarutse kwiga bitewe n’ubufatanye hagati y’abanyeshuri mu bigo, abarimu, ubuyobozi bwite bwa Leta mu Mudugudu no mu Kagari, Akarere n’Umurenge hamwe na ba nyiri ibigo. Gusa ngo ibi byabaye nyuma y’aho ubukangurambaga bw’icyiciro cya mbere bwagaragaje ko mu karere hari umubare munini w’abataye ishuri.

Mayor Kayitesi yishimira umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwa MINEDUC. Ati “ Turishimira iki gikorwa kuko byatumye abana basaga 1000 bagaruka ku ishuri muri uyu mwaka twatangiye. Ikindi kandi twanafatanje n’inzego z’umutekano mu mikwabu yo gufata abana basibye amashuri bakajya mu masoko dushyiraho n’amande ku babyeyi basibya abana bakabikoreza imitwaro kandi nta mpamvu ifatika”.

 

Abayobozi b’uburezi batandukanye bari mu nama.

Mayor Kayitesi avuga ko igikomeye yabonye kinatanga isomo ridashidikanywaho muri ubu bukangurambaga kikanatanga umusaruro ari uruhare rw’abana b’abanyeshuri ubwabo mu kugarura bagenzi babo ku ishuri. Avuga kand ko ari igikorwa bakora buri gihembwe kigahuza abafite aho bahurira n’uburezi bose.

Mayor Kayitesi yavuze ko uzabeshya muri iki gikorwa azabyirengera.

Avuga k’ubukangurambaga bwakorwaga n’abana ubwabo, ngo wasangaga bajya mu mihana itandukanye bagahamagara mu mazina bagenzi babo bazi batakiza ku ishuri. Ibi hamwe n’ubundi butumwa bwanditse bagendanaga, bagaragaza ko umwana utarize ameze nk’umurima utagira ifumbire…, ngo byatumye ubutumwa batanze burushaho kumvikana.

Itsinda rya MINEDUC n’Akarere basabye abarezi kwirinda Ubwoba n’Ikinyoma mu gihe cy’ubu bukangurambaga:

Mayor Kayitesi ati “ Ntabwo bakwiriye kugira ingeso yo kubeshya, ikidakoze neza nibakigaragaze n’ubundi ntabwo ari Inspection ( Igenzura ) ni ubukangurambaga. Ni ugushaka uburyo ibitagenda neza byakosoka, utabigaragaje rero ngo bikosorwe ntabwo bakosora ibyo wahishe.”

Abayisenga Emile, uhagarariye itsinda riri mu karere ka kamonyi akaba asanzwe ayobora IPRC Musanze, yabwiye intyoza.com ko ikigamijwe atari ubugenzuzi ko ahubwo ari ubukangurambaga, ko nta wagombye kugira ubwoba no guhisha ibyo akora.

Ati “ Ibi ni ubukangurambaga si igenzura ( Inspection), ni ukuganira kandi twumva y’uko iyo tuganiriye inzego zose zihari, ari uwo mwarimu ubwe, umuyobozi w’ishuri ahari, ubuyobozi bw’Akarere buhari, inama y’ababyeyi ihari, natwe duturutse muri Minisiteri twumva ko ubwo bufatanye, kuganira buri muntu akagerageza kumva inshingano ze yakabaye abikurikiza na nyuma y’aho”.

Akomeza ati“ Icyo dusaba ni ukubwizanya ukuri no kwerekana ibintu byose. Ahashize twagiye tubona abashaka kugira ibyo bahisha kuko batinya ko ari ubugenzuzi ariko nyamara si bwo, ni ubukangurambaga kugira ngo turebe ikibangamira ireme ry’uburezi. Twese tugambiriye ko umwana w’umunyarwanda yiga neza akagira ubumenyi buzamufasha kwitunga no gutunga Igihugu yaba mu Rwanda no mu Mahanga, tugomba kugaragaza ibibazo kugira ngo dufatanye no kubishakira ibisubizo”.

Ibiganiro by’iri tsinda rya MINEDUC, byarihuje n’ubuyobozi bw’Akarere n’abafite aho bahurira n’uburezi barimo; Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu Mirenge.

Intego y’ubu bukangurambaga nk’uko Minisiteri y’uburezi ibivuga ni; Ukugira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho gukurikiranira hafi ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize mu mashuri, kugira inama abarimu n’abayobozi b’amashuri kudasiba no kudakererwa mu kazi kabo, kugira inama abarimu uburyo bwo gutegura amasomo no kuyigisha bakurikije integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi, kandi bagafata ingamba zo gukumira impamvu zose zatuma abana basiba ishuri, basibira cyangwa bata ishuri.

Ni ubukangurambaga buzasozwa tariki 06 Kamena 2019, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti “ Umwarimu witabira Umurimo, ufite Imyigishirize Inoze, ni Ipfundo ry’Uburezi Bufite Ireme”. Mu karere ka kamonyi hateganijwe gusurwa ibigo by’amashuri 30, mu gihugu cyose ni ibigo 900.

Umubare w’abanyeshuri bataye ishuri mu karere ka kamonyi mu mwaka wa 2018 wanganaga n’abanyeshuri 4772 bangana na 8,4% mu mashuri abanza. Amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bari 1304 bangana na 9,7%. Mu mwaka wa 2019 mu mashuri abanza abataye ishuri bari 2046 bangana na 4% mu gihe mu mashuri yisumbuye ari 1161 bangana na 7%. Muri aba bose, ubukangurambaga bwafashije kugarura 895 mu mashuri abanza mu gihe mu yisumbuye bangana na 440.

Abayobozi batandukanye mu Karere n’itsinda rya Mineduc baganira n’abashinzwe uburezi batandukanye mbere yo gutangira kujya gusura ibigo by’amashuri byateganijwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →