• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
10/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
10/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
10/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Kamonyi/Urugerero: Minisitiri Ndagijimana Uzziel yamurikiwe ibimaze gukorwa n’iby’itezwe

Umwanditsi
May 27, 2019

 

Minisitiri Ndagijimana uzziel wa MINECOFIN ari kumwe na Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’urubyiruko kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019 basuye urugerero ruciye ingando mu Murenge wa kayenzi. Bamurikiwe ibimaze gukorwa n’ibiteganijwe, baboneraho gutangiza ku mugaragaro Urugerero ruciye Ingando.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) Ndagijimana Uzziel ari kumwe na Minisitiri Mbabazi Rosemary w’urubyiruko, basuye bimwe mu bikorwa urubyiruko ruri ku rugerero rukora, banatangiza ku mugaragaro Urugeroro ruciye ingando bashyira itafari ku gikorwa cyo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango ine ( Two in One ) ziri munsi neza y’ibiro by’Umurenge wa Kayenzi.

Nyuma yo gutambagira aho urugerero rurimo kubaka, bageze mu cyanya cy’ishuri rya ASPEKA Kayenzi aho abari ku rugerero bakambitse, basobanurirwa ibikorwa barimo muri rusange ndetse bagirana ibihe byiza byo kuganira.

Mu butumwa Minisitiri ndagijimana yahaye aba basore n’inkumi, yagize ati “ Mu cyerekezo 2050 u Rwanda rugomba kuba nibura muri 2035 rusatira bimwe mu bihugu byateye imbere ariko 2050 tugomba kuba twabafashe. Kugira ngo tubigereho birasaba gukora bidasanzwe ( Kutajenjeka) no gutekereza bidasanzwe, ariko umusingi wa byose ni ibyo murimo kwigira aha ngaha”.

Yagize kandi ati “ Ni Ubunyarwanda, ni Umuco nyarwanda, Ubumwe bw’Abanyarwanda, ni Indangagaciro murimo kwigira hano, Ni ugukunda Igihugu, ibindi byose byubakira aho ngaho. Iyo wize ubumenyi bwo mu ishuri gusa udashingiye ku Ndangagaciro, ku muco, gukunda Igihugu akenshi biba impfabusa ”. yakomeje ashimira Perezida kagame wagaruye itorero mu Rwanda rikaba ritanga umusaruro mwiza, ritanga urubyiruko rutanga icyizere cy’ejo hazaza.

Nyuma yo kuganira n’uru rubyiruko, Minisitiri ndagijimana yabwiye itangazamakuru uko yababonye. Ati “ Ni urubyiruko rushimishije cyane, rutanga icyizere gikomeye ku iterambere ry’Igihugu, twabonye ukuntu ruseruka, twabonye uburyo rufite ubushake kandi twamurikiwe ibyo bamaze gukora mu minsi mike, batugaragariza n’imihigo y’ibyo bashaka kuzakora. Ni imbaraga zikomeye ahubwo ni ukureba uburyo zakomeza gukoreshwa bagakora n’ibirenze ibi”.

Min Mbabazi Rosemary / Urubyiruko.

Mu bikorwa uru rubyiruko rwagaragaje harimo;  Amazu 2 yahomwe akanaterwa igishahuro ubu beneyo bakaba bayarimo. Bahanze umuhanda wa Metero1,484, hacukuwe imirwanyasuri ireshya na Metero 1032, barimo kubaka inyubako izatuzwamo imiryango 4 ( two in One ) bageze hafi ku madirishya kandi zubakishwa amatafari ahiye. Bamaze kubaka uturima tw’igikoni 19 muri 50 bafite mu muhigo, Bamaze gutunganya ikibanza( Gusiza, gucukura imisingi na Fondasiyo) y’aho bazubaka ibiro by’Umudugudu wa Remera, Bitabiriye inteko z’abaturage, Batangiye ubukangurambaga ku Isuku, Mituweli, n’ibindi.

Urubyiruko ruri ku rugerero rwose ruturuka mu Midugudu 317 igize akarere ka Kamonyi. Nta mudugudu n’umwe udahagarariwe. Bateganya kumara iminsi 40 ku rugerero no gukora ibikorwa twavuze hejuru ndetse byaba ngombwa bakarenza iyo mihigo. Bageze mu cyanya batorezwamo tariki 12 Gicurasi 2019.

Reba inkuru ijyanye n’iyi hano: http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-ibikorwa-byurubyiruko-biragaragaza-imbaraga-zigihugu-kandi-zubaka/

Indi: http://www.intyoza.com/kamonyiurugerero-ibikorwa-byintore-byatangiye-kuvugisha-benshi-mu-gihe-gito-batangiye-urugerero/

Mugirasoni M. Chantal, umuyobozi w’Itorero Kamonyi yasobanuraga uko bakora gahunda ku rugerero.

 

Intore zataramiye abashyitsi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga