SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BYAGUKOMEZA MU BYO UHURA NABYO ( igice 3)- Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo”. Igice cya 3

Soma 1 Samweli 30:6

“ Maze Dawidi arababara cyane kuko abantu bavugaga nk’ abashaka ku mutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n’ abana be b’ abahungu n’ab’ abakobwa, ariko DAWIDI YIKOMEZA KU UWITEKA IMANA YE.”

Ukwizera n’ inshingano yawe, ntabwo ari inshingano y’ Imana, inshingano ya Pastor wawe, ntabwo ari inshingano y’ uwo mwashakanye cyangwa ababyeyi bawe. Wowe ubwawe ni wowe Ushobora kwemeza ko umaze kugira imbaraga mu kwizera, ntawundi wera cyangwa wirabura usibye wowe gusa.

Imana yaguhaye ibikoresho byagufasha mu kwagura gukomera kwawe mu kwizera. Uko kwizera kumeze gutyo niko kwimura imisozi, niko gufunga iminwa y’ Intare kandi niko kwambura ububasha ibirimi by’ umuriro kugira ngo ntibibashe kugutwika kandi ubirimo.

Uko kwizera niko ku kuvana mu ntege nke maze ku kakwinjiza mu zindi mbaraga, niko kuguhesha gukiranuka kandi niko ku kwambika intwaro zo kurwanisha( abaheburayo 11:33-34).

None ni gute wakubaka Ukwizera kumeze gutyo?

Ni ukumva ijambo ry’ Imana kandi ukongera ukaryumva ( again, again and again).

Iyo ugaburira ukwizera kwawe, ni imbuto uba uri kubiba. Iyo wumva ukongera ukumva cyangwa ugasoma ( again, again and again)ijambo ry’ Imana uba uri kuhirira iyo mbuto wateye wubaka ukwizera.

Mu buzima busanzwe iyo ukora imyitozo y’ umubiri( sport) igihe cyose biba ari urufunguzo rwo kubaka imitsi, igakomera ni kimwe iyo wumva ijambo ry’ Imana ukongera ukaryumva byubaka ukwizera gukomeye muri wowe.

Ushobora kubyimenyereza, usoma zino nyigisho ubona buri munsi, usoma Bibliya buri munsi Ushobora kubigeraho wumva indirimbo z’ Imana waba ugiye ku kazi, yaba uva ku kazi ndetse n’ahantu hose hakwemerera kuba wakumva ijambo ry’ Imana cyangwa kurisoma.

Igihe cyose uzagaburira Roho yawe ujye wibuka ko ukwizera kwawe kuza ari uko wumvise . Ariko biterwa n’ ibyo uzaba wumva cyangwa n’ ibikorwa uba ukora buri munsi.

Ni iyihe nkuru abo mugendaga bakubwira? Ni iki inshuti zawe ziba zikubwira. Indirimbo tumaze kumva yatubwiye ko tugomba kwirinda kuvangavanga. Ko tugomba gufata umurongo umwe.

Iyo urinze ijambo ry’ Imana wabibye mu mutima wawe, maze ukirinda ikindi kintu kitajyanye naryo, Igihe cyose wubatse UKWIZERA kwawe mu kumva ijambo ry’ Imana buri munsi, UKURI kuzakuzaho, UKWIZERA nako kuzakubamo, UBUTSINZI nabwo bukurikire!.

Imana iguhe umugisha..!

P.s. Partner Dukeneye kumva ibiva muri wowe, Ushobora kutwandikira ubutumwa bugufi kuri Email yacu estachenib@yahoo.com ndetse no kuri +14128718098 (WhatsApp) kandi Ushobora kutubwira ibyo muhanganye nabyo kugira ngo tubafashe kubisengera.

Uri uw’ igiciro kuri twe…..! Kandi turagukunda…! 

Iri jambo rivuye kuri 

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL 

           USA

Umwanditsi

Learn More →