Nyamasheke: Abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019 mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Kanjongo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo yaganirije abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bagera 196 bo muri uwo murenge ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke Inspector of Police (IP) Philippe Abizeye yavuze ko komite zo kwicungira umutekano zifite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha bitaraba.

Yagize ati “Uruhare mu gira mu bikorwa byo gukumira ibyaha rugaragarira buri wese, mukwiye gukomeza kuba intangarugero aho mutuye mukumira ibyaha bitaraba, mufatanya n’inzego z’umutekono, by’umwihariko Polisi ihora yifuza kubona mukorana nayo byahafi mu gukumira ibyaha.”

IP Abizeye yababwiye ko bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, abasobanurira ko n’itegeko rihana ababigiramo uruhare bose ko ingingo ibihana ya 263 yavuguruwe, bityo ko bakwiye kwigisha abaturage ingaruka n’ibihano byabyo.

Yagize ati “ Ingingo nshya ya 263 ihana icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyebwenge, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge ahanwa hakurikijwe ibyiciro by’ibiyobyabwenge bikurikira.

Icyiciro cya mbere ni; Ibiyobyebwenge bihambaye aribyo: Mugo, Eroine, Cocaine n’Urumogi. Ufatiwe muri ibyo bikorwa by’ibicuruzwa ry’ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amande miliyoni mirongo itanu.

Icyiciro cya kabiri ni; Ibiyobyabwenge bikomeye aribyo: Marijuwana, Mayirungi, Shisha na Rwiziringa. Ubifatiwemo ahanishwa igihano kuva ku myaka 20 y’igifungo itarenze 25 n’ihazabu y’amande kuva kuri miliyoni 16 zitarenze makumyabiri(20).

Icyiciro cya gatatu ni; Inzoga zitemewe arizo: Kanyanga, Muriture, Nyirantare, Imiti igabanya ububabare budasanzwe ufata utayandikiwe na muganga n’izindi. Ubifatiwemo ahanishwa kuva kumyaka irindwi ariko itarenze imyaka icumi, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 7 kugeza ku icumi(10).

Baganirijwe kandi ku ingengabitekerezo ya Jenoside no kurwanya inda ziterwa abana b’Abakobwa:

IP Abizeye yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko igihugu kidashobora gutera imbere mu gihe hari abaturage bakirangwa n’ingenga bitekerezo y’amacakubiri.

Yagize ati “ Ingengabitekereza ya jenoside dukwiye gushyira hamwe tukayirwanya, dutoza abana kugira urukundo ndetse mugashimangira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge aho mutuye”.

Yakomeje abibutsa ko bakwiye kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa kuko bidindiza ejo heza habo, ababwira ko badakwiye guhishira abatera inda abana b’abakobwa kuko hari abashukisha imiryango y’abo bana amafaranga kubera ubukene ufite bagahitamo kumuhishira.

Hakuziyaremye Gaspard umwe mu bahuguwe yashimye Polisi y’u Rwanda ku  mahugurwa yabahaye avuga ko yongera kubibutsa inshingano bafite mu gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha.

IP Abizeye, yashoje ashima komite z’abaturage mu kwicungira umutekano, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe, anabibutsa ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano uhari.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →