Polisi yerekanye abagabo batatu bakekwaho kwiyitirira kuba abapolisi bakambura abaturage

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yerekanye abagabo batatu aribo Gasana Steven w’imyaka 36, Ngabonziza Lambert imyaka 47 na Twarabanye Robert imyaka 31 bose bakekwaho kwiyitirira urwego rwa Polisi bakambura amafaranga abaturage babizeza kubashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga. Bose bafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.

Uko ari batatu bemerako bakoze iki cyaha cyo kwiyita abapolisi bakajya mubaturage bakabaka amafaranga bababwira ko bazabaha impushya zogutwara ibinyabiziga.

Bafashwe bamaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, buri muturage bijeje guha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bamwakaga amafaranga ibihumbi  360.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko aba bagabo bafashwe k’ubufatanye n’abaturage kuko nibo batanze amakuru ko hari abantu babasanga mu ngo aho batuye bakabizeza ko bazabafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga .

Ati “ Abaturage bagize ikibazo cy’abantu bazaga bababwira ko ari abapolisi bakabizeza kubashakira ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bamwe mu baturage bagize amacyenga bamenyesha Polisi maze irabafata.”

CP Mujiji yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda serivise itangaza zose izitanga mu buryo bwubahirije amategeko kandi bunyuze mu mucyo, agasaba abaturage kwirinda ababashuka babizeza kubaha impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa kubaha indi serivisi

CP Mujiji yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema mu kurwanya umuntu wese washaka gukora ibinyuranyije n’amategeko. Avuga kandi ko gahunda yo gushaka abandi batekamutwe ikomeje abiyita ko ari abapolisi cyangwa se abandi bashuka abaturage bagamije kubambura ibyabo .

CP Mujiji yavuze ko kandi Polisi hari byinshi imaze gukora kugirango serivise itanga zigere ku bantu bose kandi mu buryo bworoheje.

Ati”Turagenda tuzana ikoranabuhanga kugirango umuntu icyo ashaka gukora agikore bidasabye ko ajya kure, ibyo rero byakagombye gutuma umuntu wese yumva ko ntawundi ukwiye kwitambika hagati amwizeza ubufasha.”

Yasoje avuga ko aho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikorera hazwi ushaka serivise wese yahagana bakamufasha, asaba abaturage ko hari ikintu babonye kidasobanutse bajya bamenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare.

Aba bagabo bose bafatiwe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, kuri ubu bashyikirijwe urwego rw’Iguhgu rushinzwe ubugenzacyaha -RIB kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →