Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Hagarika Gushidikanya mu gihe wizeye kuko bikubuza Umugisha wawe”.
Yakobo 1:8
“ Kuko umuntu w’ Imitima ibiri ananuka mu nzira ze zose”
Bigenda gute mu gihe ushidikanyije mu gukora ikintu Imana yakubwiye gukora?
Uwo muhanganye ahita atera intambwe ya mbere. Bisobanura ko Satani ahita agusimbukiraho ako kanya. Niba ushaka kubaho mu kwizera menya ko gushidikanya ari umuco mubi kandi wagobye gukura mu nzira yawe. Gushidikanya kuza mu gihe utabashije gufata umwanzuro ( Decision) kubyo Imana yakubwiye cyangwa ibyagufashije muri izi nyigisho uba uri gusoma.
Bibliya itubwira ko umuntu umeze gutyo aba ari umuntu utagira umusimamo( utagira aho ahagaze). Iyo uri umuntu ugira ibitekerezo bibiri( Gushidikanya no kwizera) ku kintu kimwe no mwanya umwe, umwanzuro ufata nawo “UCIKAMO KABIRI “
Uba ushaka kubaho mu kwizera mu gihe nabwo uba ushaka kurengera ubwoba uba ufite kuri ibyo bibazo byawe. YEGO, Mu rundi ruhande nk’ umuntu uba ubona ntayindi nzira isigaye kugira ngo utabarwe kuko uba waragerageje mu nzira zishobaka zose nk’ umwana w’ umuntu. Ariko “MENYA KO IMANA IGIRA INZIRA NYINSHI “.
Wizera ko Icyo Imana ikuvuzeho mu wundi mwanya ubwoba nabwo bukaza bukabigukuramo. Kubera ibyo ntaho ushobora kugera bityo bikarangira nta gutabarwa kw’ Imana ubonye kandi byari “BIRI MU NZIRA BIZA “
Uyu munsi urasabwa gutera ishoti n’ ingufu nyinshi uko Gushidikanya ufite cyangwa ujya ugira nkuko UMUKINNYI w’ umupira w’amagura awamurura hanze mu gihe ikipe ye yatsinze adashaka ko babishyura igitego babatsinze.
Nawe watsinze igitego satani, kuko Imana yavuganye nawe, kubw’ inyigisho Imana yakoherereje kugira ngo umenye umugambi wayo kuri wowe ko ari uwo “KUGUTABARA”.
Tangira gufata umwanzuro mwiza wo kwizera Imana yawe kandi utangire gushyira mu bikorwa ibyo ijambo ry’ Imana riri kugusaba gukora. Kandi unakomeze kubibika muri wowe kuko n’ ejo uzabikenera. Mu Igihe wumvise uko gushidikanya kwongeye kukagaruka uhite ukoresha nabwo rya zina kuko ni icyo kibazo, rira “GISHOBOYE”.
WITA UMWANYA KUKO UWO MUHANGANYE ARI IRUHANDE RWAWE.
Zamukira muri uko kwizera ukomeze iyo nzira…kuko uri KURUSHA uwo muhanganye ( Satani)INTAMBWE ijya imbere akaba ubu yasigaye INYUMA yawe, kubera uko KWIZERA ugize .
Imana iguhe Umugisha…!
P.s. Partner, Ushobora kohereza iyi nyigisho ku nshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo kugerwaho n’ Ijambo ry’ Imana mu minsi itari ku cyumweru.
Kandi Ushobora ku twandikira kuri Email estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp) kandi niba ari ngombwa ushobora kutubwira utubazo muhanganye natwo uyu munsi maze tukaba twabafasha kutwereka Imana.
Turagukunda……!
Nibintije Evangelical Ministries International