Kamonyi/Karama: Abagabo babiri bafashwe bakekwaho gucuruza urumogi rw’ibiro 7 muri butiki

Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi umurenge wa Karama, kuri uyu wa 5 Kamena 2019 yafashe abagabo babiri; Munyembabazi Cyrille w’imyaka 45 na Rukundo w’imyaka 23 bafite ibiro birindwi by’urumogi bacuruzanyaga hamwe n’ibindi bicuruzwa muri butiki. Guta muri yombi aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ibwira, iburira abaturage kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko itazigera yihanganira uwo ariwe wese ubyishoramo. Ikabashishikariza gukora indi mirimo ibyara inyungu bakirinda gucuruza ibitemewe n’amategeko binangiza ubuzima bw’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko aba bagabo bafashwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku makuru bari bahawe n’abaturage ko muri butiki ya Rukundo acururizamo urumogi, akarwita andi mazina agamije kuyobya uburari.

Yagize ati “Abaturage benshi bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge, akaba ariyo mpamvu basigaye batangira amakuru ku gihe iyo bagize aho babicyeka.”

Munyembabazi Cyrille yafatanyaga na Rukundo gushaka abakiriya b’urwo rumogi, bishoboka ko bari banarusangiye.

CIP Karekezi agira inama abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko nibyo nyirabayazana w’ibindi byaha kandi bigira n’ingaruka ku buzima bw’ubikoresha.

Ati “Ibiyobyabwenge byangiza iterambere ry’uwabikoresheje kuko ntakindi atekereza uretse byo gusa kuko bimwica mu ntekerezo agahora abirarikiye bigatuma n’umuryango we ujya mu bibazo.”

Bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kayenzi kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

Baramutse bahamwe n’icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Aho ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →