Busasamana: Ntibashaka itekenika mu byiciro by’Ubudehe bishya

Abaturage b’Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba bavuga ko ibyiciro byambere by’ubudehe byabateje ibibazo bitandukanye mu mibereho yabo bitewe n’abayobozi bakoze icyo bita itekenika bashaka kugaragaza umubare muto w’abakene. Amasomo bakuyemo bayaheraho bavuga ko badashaka ikitwa tekenika mu byiciro by’ubudehe bishya.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ibyiciro by’Ubudehe ari byiza iyo bikoreshejwe neza nta tekenika rijemo. Bavuga ko mu bihe byashize ubwo bashyirwaga mu byiciro by’ubudehe, abayobozi babizanyemo itekenika bikabateza ingaruka zinyuranye mu mibereho yabo, bityo bakaba badashaka ikitwa itekenika mu byiciro by’ubudehe bishya.

Niyibizi Jean d’Amour, ahamya ko ubuyobozi butitwaye neza mu gushyira abaturage mu byiciro by’Ubude.

Ati “ Mu by’ukuri n’ubuyobozi ntabwo bwaturebereye kure nk’abaturage mu gushyiraho ibyiciro by’ubudehe. Abayobozi bashakaga kugira imibare mikeya y’abantu batishoboye, bumvaga ko nibaza gutanga imibare miremire afite nk’abatishoboye 1000 kandi hari undi Murenge ufite nka nk’abatishoboye 20, akumva ko iyo mibare itahura”.

Akomeza ati “ Bityo hakazamo bya bindi bamwe bakunze kwita itekenika. Yajya gutekenika noneho ugasanga wenda mu Mudugudu niba turimo tutishoboye turi abantu nk’icumi ( 10), akagaragaza babiri cyangwa batatu, ugasanga 7 basigaye inyuma. Abaturage nta kintu twagombaga kubikoraho, abayobozi nibo babigizemo uruhare”.

Hitimana Jean Marie Vianney ashyira akarengane k’abaturage ku buyobozi. ati “ Abakozi ( Abakarani-ababaruraga), barazaga bakabaza buri wese ( umuturage) ibibazo akamusubiza. Baragiye kuri mashine basohoye impapuro zanditsweho ibyiciro by’Ubudehe, ugasanga umuntu wo hasi wagakwiye kujya mukiciro cya mbere bamukubise mu cya gatatu. Aho baraharenganiye kandi ababikoze ni abayobozi”. Akomeza avuga ko kuba ibyiciro by’ubudehe bigiye gusubirwamo bishobora kuzaza bisubiza ibibazo byabo.

Yaba Niyibizi Jean d’Amour, Hitima JMV ndetse n’abandi baturage ubwo bari mu kiganiro gihuza abaturage n’ubuyobozi cyateguwe n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ( PaxPress) cyabaye tariki 7 Kamena 2019 bahuriza ku kuvuga ko bifuza ibyiciro by’ubudehe bishya bigiriyemo uruhare, bitarangwamo itekenika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne avuga ko ikorwa ry’ibyiciro ryagizwemo uruhare n’abaturage. Gusa akavuga ko aho byaba bitaragenze neza nk’uko abaturage babivuga byaba ari amakosa yakozwe.

Ati “ Buri cyiciro hari ibyo cyasabaga, waba ufite inzu, isambu, ibintu runaka byatumaga ujya mucyiciro runaka. Niba yakagombye kujya mu cyiciro cya 2 akibona mu cya gatatu yajuririraga inteko ayibwira ati ni gute mushyiraho kandi ibisabwa ari ibingibi. Ndahamanya n’abaturage wenda ko hari aho byakozwe nabi ariko icyerekezo cyari icyo ngicyo”.

Gitifu Mvano, akomeza avuga ko ibyakozwe nabi bitakwitirirwa ko hose ariko byagenze, kuko ngo hari n’aho byakozwe neza. Avuga kandi ko ahanini ipfundo rya byinshi muri ibi bibazo byo kutishimira ibyiciro kw’abaturage bishingira ku bufasha bamwe babona bagenerwa na Leta aho abo butageraho baba bifuza nabo ku bubona.

Ati “ Impamvu abaturage bajuririra ibyiciro by’ubudehe reka ipfundo turipfundure aho riri. Icyo bajuriraho ni kwakundi ashyirwa mu cyiciro noneho bakaza kubihuza n’uko abana bajya kwiga, n’uko bajya muri Mituweli, n’uko gahunda za Leta zimanuka zisanga abaturage. Ugasanga umwe baramuhaye undi ntibamuhaye, noneho akavuga ati rero buriya nanjye iyo nza kuba muri kiriya cyiciro nagombye kuba mbo nk’ibyo Leta igenera abandi”. Avuga ko kuri we abona ko ipfundo ry’ibibazo byose ari aha rishingiye.

Umurenge wa Busasamana utuwe n’abaturage 30,297 aho abaturage 1006 batuye kuri Kilimetero kare imwe. Benshi mu baturage b’uyu Murenge bagiye kenshi bagaragaza ukutishimira ibyiciro by’Ubudehe bahawe ndetse byagera ku cyiciro cya Kane bakavuga ko mu Murenge wabo nta numwe ukwiye kukibarizwa. Kuba hagiye kongera kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe ngo bizakemura ibibazo byinshi batewe n’ikorwa ry’ibyiciro by’Ubudehe ryabanje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →