Sovu: Abaturage bati utaje mu nama urakurikiranwa ugahanwa ubuyobozi buti “OYA”
Mu nama zihuza abaturage n’ubuyobozi mu murenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero, Intara y’uburengerazuba, bamwe mu baturage bahamya ko kwandika abitabiriye inama bikurikirwa no gukurikirana abataje bagahanwa. Ubuyobozi bwo butera utwatsi ibivugwa n’abaturage.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Sovu kuri uyu wa kabiri tariki 11 Kamena 2019 babwiye intyoza.com ko mu gihe habaye inama ibahuza n’ubuyobozi hakorwa urutonde rw’abitabiriye bityo utabonetse agakurikiranwa ndetse akaba yahanishwa amande y’amafaranga.
Umwe mu baturage yabwiye intyoza.com ati“ Ubundi nyine mu nama iyo twaje baratwandika ku buryo nyuma bakurikirana bakamenya abataje bityo ukaba wahanwa. Ushobora no gucibwa amande y’amafaranga hagati y’ibihumbi bibiri kugera kuri bitanu( 2000-5000Frws ) y’u Rwanda”.
Ubwo umunyamakuru yegeraga umwe muri ba Mudugudu wari ufite impapuro zigaragaza urutonde rw’abanditswe kuko bitabiriye inama, yahakanye yivuye inyuma ko kwandika abitabiriye inama ntaho bihuriye no gukurikirana abatayitabiriye hagamijwe kubaca amande yaba ay’amafaranga cyangwa ikindi kindi, gusa ngo bagirwa inama.
Ntabanganyimana Pierre Celestin, Umukuru w’Umudugudu wa Kabayengo, Akagari ka Birembo, Umurenge wa Sovu ati “ Oya, nta muntu baca amande yasibye inama, ibyo bavuze barabeshya. Mu nama ntabwo bakunze guhana ahubwo keretse uwishe gahunda nkana wenda yasibye nk’umuganda. Uwasibye inama we arahugurwa tukamwereka icyiza cy’inama ko ari ishuri ry’umuturage”.
Akomeza ati“ Impamvu yo kubandika tumenya ubwitabire, ariko nk’abantu ubarebye gutya bakakubaza umubare wamenya uvuga ngo ni bangane se baje!? Gusa uyu Mudugudu avuga ko iyo bagiye mu nama bakabura abaturage banengwa n’abayobozi, akemeza ko iyo umuyobozi atanenzwe atamenya gukora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu, Harerimana Adrien yunga murya Mudugudu, aho atera utwatsi ibyo kuba hari abaturage batitabira inama bagakurikiranwa kugera no ku gucibwa amande y’amafaranga.
Ati “ Abitabiriye inteko y’abaturage barandikwa, ariko impamvu bandikwa ni ukubera ko ari inama igomba gukorerwa Raporo. Hakorwa urutonde kuko tuba tugomba no gukemura ibibazo by’abaturage. Iyo byakemuwe rero haba hagomba kumenyekana n’ababikemuye no kugira ngo bazabe abahamya b’ikibazo runaka cyakemuwe”. Akomeza avuga ko umuturage utabashije kuza mu Nteko aba afite impamvu yindi, ko nta gahunda yo kubahana azi ngo kuko abaturage ba Sovu baritabira”.
Abaturage b’uyu Murenge wa Sovu kuba imyumvire yabo iri hejuru ngo biterwa ahanini no kuba bakorera mu masibo nk’uko tuzabigarukaho mu nkuru izaba ivuga ku gukorera mu Isibo, akamaro kayo mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwiteza imbere.
Munyaneza Theogene / intyoza.com