Sovu: Imihanda ibangamiye ubuhahirane

Abaturage biganjemo abahinzi bo mu Murenge wa Sovu, Akarere ka Ngororero ho mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira umuhanda muzima wabafasha kuborohereza ubuhahirane n’utundi duce tw’igihugu, mu gihe n’indi bafite yangirika bikomeye mu gihe cy’imvura.

Benshi mu baturage b’Umurenge wa SOVU biganjemo abahinzi b’Ibinyomoro, Ibirayi, Ibijumba, Amatunda n’indi myaka yera muri uyu Murenge, bahamya ko kutagira umuhanda ukoze neza ndetse n’ihari ikaba ikunze kwangirika cyane mu bihe by’imvura ngo bidindiza iterambere kuri bo bikabangamira ubuhahirane n’utundi duce tw’Igihugu.

Ibi abaturage babihamirije mu kiganiro cy’urubuga rw’Abaturage n’Abayobozi gitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro( Paxpress) cyakorewe muri uyu Murenge kuri uyu wa kabiri Tariki 11 Kamena 2019.

Kayitesi Rachel w’I SOVU, ahamya ko ikibazo cy’umuhanda gikomeje kudindiza iterambere no kutaborohereza nk’abahinzi by’umwihariko mu buhahirane n’utundi duce. Ati“ Mu by’ukuri ikibazo dufite ni umuhanda. Nk’uko bazamuye umunyarwanda ngo agire aho ava n’aho agera, ni badukorere n’umuhanda kugira ngo tubashe guhahirana, bityo umuturage agubwe neza n’abashyitsi badusuye bagubwe neza”.

Akomeza ati “ Abayobozi bacu barabibona niba badukorera ubuvugizi ntabwo mbizi kuko imihanda bayigendamo nkatwe twese. Niba umuturage ari gushaka kugemura ibirayi ntabe yashyira no ku kagare cyangwa akamoto, bakagombye kudukorera uyu muhanda kuko ubutaka buracika bukariduka. Ni bawukore bawihanangirize”.

Uyu ni umuhanda ukoreshwa cyane, ugana mu isantere y’ubucuruzi ukanerekeza ku Murenge. Kuwukoresha ubu  biragoye kuko waratengutse.

Bakurakweshyo Thomas w’I Sovu ahinga Ibirayi n’izindi mbuto, avuga ku by’uyu muhanda ati “ Umuhanda turamutse tuwubonye twaba dusubijwe nk’abahinzi bo muri Sovu”.

Mukansanga Joseline ahamya ko ikibazo cy’umuhanda kibagoye. Ati“ Ibijumba bireze pe! N’ibirayi nabyo biri kuboneka ariko kubera umuhanda mubi usanga no kugera Ngororero bitugora. Igihe cy’imvura amazi aturuka mu misozi yangiza imihanda ikariduka”.

Harerimana Adrien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu ntabwo anyuranya n’abaturage ayobora bavuga ko ikibazo cy’umuhanda kibangamiye iterambere n’ubuhahirane bw’abatuye uyu murenge n’utundi duce tw’Igihugu.

Gitifu Harerimana Adrien / SOVU.

Ati “ Nibyo koko abaturage beza ibirayi n’ibinyomoro byinshi ariko kutabona amasoko ni ibijyanye n’umuhanda nk’uko babivuga. Imiterere yo muri iyi misozi, igihe cy’imvura n’amazi menshi y’imusozi imihanda iruzura ugasanga hari aho yagiye isenyuka bikabangamira abaturage kujyana umusaruro wabo ku buryo baba bashaka igisubizo ku buryo burambye”.

Akomeza ati “ Ibyo bavuga ku mihanda nibyo ariko na none igisubizo mu buryo burambye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugifite muri gahunda y’imyaka itatu, kuko uyu muhanda wa Rutsiro ujya Ngororero uciye hano mu Birembo washyizwe mu yizashyirwamo kaburimbo. Bashonje bahishiwe”.

SOVU ni Umurenge utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 30. Benshi mubifuza ikorwa ry’umuhanda ariko mu nyungu za bose hagamijwe koroshya ubuhahirane no kwihutisha iterambere biganjemo abahinzi b’Ibirayi, Ibinyomoro, urutoki n’ibindi bavunwa no kubigeza ku masoko, haba babyijyaniye cyangwa se kubona abaguzi babagana.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →