Nyuma ya gahunda zitandukanye zirimo Made In Rwanda, igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, Visit Rwanda igamije gukundisha abanyamahanga gusura u Rwanda, kuri ubu hamaze gutangizwa gahunda ya “Study in Rwanda”, ikaba ari gahunda igamije gushishikariza abanyamahanga kuza kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, iyi gahunda ikanaba yitezweho umusanzu ukomeye ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.
“Study in Rwanda program” ni gahunda ije gushishikariza abanyeshuri b’abanyamahanga kuza kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda ndetse ikaba yafasha igihugu kugera ku burezi bufite ireme mu gihugu hose.
Kuri uyu wa 11 Kamena 2019, Gakwandi Claude umuyobozi ndetse akaba n’uwatangije iyi gahunda ya Study in Rwanda yavuze ko binyuze muri Study in Rwanda, abafatanyabikorwa babo bifuza kongera umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga bashaka kwiga mu Rwanda kandi ko bizeye ko bizagerwaho ndetse bakajya bahabwa inyigisho ziri ku rwego mpuzamahanga.
Gakwandi Claude avuga ko mbere yo gushyiraho ikigo cya Study in Rwanda ari nacyo cyatangije gahunda ya Study in Rwanda, babanje gukora ubushakashatsi basanga amashuri y’I Burayi, Amerika n’ahandi baza gushaka abanyeshuri muri Afrika kandi ugasanga ibyo bajya kuhiga no mu Rwanda bihari ndetse n’uburezi buhatangwa ugasanga ntaho bitandukaniye. Ibyo byatumye bahitamo gutegura uburyo bashishikariza abo bajya kwiga hanze ya Afrika kuza kwiga mu Rwanda.
Akomeza avuga ko ikindi bagendeyeho bashinga iki kigo “Study in Rwanda” ari uko mu bushakashatsi bakoreye mu bihugu by’Uburengerazuba bwa Afrika basanze abantu benshi bakunda gutemberera mu Rwanda ndetse banishimira ku ba barubamo, ari nayo mpamvu basanze uwaza kwiga mu Rwanda yaba abyishimiye.
Yagize ati: “….Mu bushakashatsi twakoreye mu bihugu by’uburengerazuba bwa Afrika twasanze abantu bakunda u Rwanda no kurutembereramo………ikindi twasanze amashuri menshi yo mu mahanga aza gushaka abanyeshuri hano muri Afrika kandi ugasanga amasomo batanga ntaho atandukaniye n’ari mu Rwanda, bituma tugira igitekerezo cyo gushyiraho uburyo twabashishikariza kuza kwiga hano iwacu”.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyari kitabiriwe n’abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza by’abafatanyabikorwa ba Study in Rwanda barimo; Prof. Tombola Gustave wa Kaminuza ya UTB, Dr. Ernest Safari wa Mount Kenya University, Osumba Ivy Stephanie wa Vatel n’abandi, abanyamakuru babajije niba kuba amakaminuza yo mu Rwanda yarashyizwe ku rutonde rw’amakanimuza aciriritse bitazaba imbogamizi kuri iyi gahunda ya Study in Rwanda.
Mu gusubiza iki kibazo Prof. Tombola Gustave wa Kaminuza ya UTB yavuze ko rimwe na rimwe mu gushyira ku rutonde amashuri makuru na za kaminuza hagenderwa ku bintu byinshi ariko ugasanga hatitabwa ku ireme ry’uburezi gusa.
Avuga ko nubwo mu Rwanda umuntu atavuga ko ikigero cy’ireme ry’uburezi gishimishije kuko ireme ry’uburezi ari urugendo rudahagarara, ariko ngo urebye kuri ubu mu Rwanda ireme ry’uburezi rirahari ndetse bizeye ko abanyamahanga bazagira inyota yo kuza kwiga mu Rwanda, byongeye ngo basanzwe banakira abanyamahanga nubwo atari benshi.
Akomeza avuga ko kuba mu Rwanda hari imiyoborere myiza bituma n’abashoramari boroherezwa mu gushora imari mu burezi bituma ireme ry’uburezi rirushaho gutera imbere, ari naho abona ko hari icyizere ko iyi gahunda ya Study in Rwanda izatanga umusaruro ushimishije.
Iyi gahunda ya Study in Rwanda ifite abafatanyabikorwa batandukanye barimo amashuri makuru na za Kaminuza aribo; Mount Kenya University, Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Kigali, ULK, AUCA, WDA, REB n’abandi. Hakaba hari icyizere ko ubu bufatanye buzatuma uburezi bwo mu Rwanda burushaho kugira ireme rishimishije.
intyoza.com