Abantu babiri batuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa 15 Kamena 2019, bafashwe na Polisi ihakorera bari mubikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abafashwe ni Bahati Nzabara Christian w’imyaka 37 afite amafaranga y’amakongomani 4,590,000 amadorali 3,045$ n’amafaranga y’u Rwanda 130,000fr,Musabyimana Elina imyaka 49 we yafatanwe 670,200 by’amakongomani, ibihumbi 147 by’amafaranya y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “ Nyuma yo kubona ko hari abantu bakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse binateza umutekano mucye n’akajagari aho babukorera, nibwo Polisi yateguye igikorwa cyo kubafata aba bombi bagifatirwamo.”
Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi buri mu buteza akajagari cyane ko ababukora usanga babukora bihishahisha bashaka abantu bavunjira bityo bikaba byanateza ubujura
CIP Gasasira yakomeje avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abantu bameze gutya, agasaba abantu bifuza gukora ubu bucuruzi kwegera inzego zibishinzwe zikabafasha, mu kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati“Kuvunja amafaranga bifite inzira bicamo n’amategeko abigenga. Niyo mpamvu ushaka gukora ubu bucuruzi asabwa kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibimufashemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri bwo.”
CIP Gasasira yibukije abantu ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira ingaruka nyinshi k’ubukungu bw’Igihugu kubera ko bavunja ku giciro gito ugereranyije n’ikiba cyaragenwe na BNR, bishobora kandi gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu n’ibindi byinshi.
Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha bukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi
Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanga mu ngingo yaryo ya 223 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.
intyoza.com