Rusizi: Basanga gupfa utabonye indishyi ari ugupfa utabonye ubutabera bwuzuye

Bamwe mu barokokeye Jenoside mu Karere ka Rusizi, by’umwihariko i Mibilizi, bavuga ko n’ubwo ababahekuye bagenda bafatwa ndetse abenshi bakanahabwa ibihano biremereye, ariko ngo hakwiye no gutangwa indishyi kugira ngo ubutabera bwuzure.

Ibi babigarutseho ubwo umuryango RCN Justice & Democratie ufatanyije n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bahuriye mu mushinga witwa “Justice et mémoire” bajyaga gusobanurira abaturage b’umurenge wa Gashonga uko urubanza rwa Theodore Rukeratabaro rwagenze.

Uyu Rukeratabaro wakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ubujurire rwa Svea mu gihugu cya Suwedi, yahamijwe icyaha cya Jenoside harimo n’ibitero yagabye kuri Kiliziya Gatolika ya Mibilizi. By’umwihariko agashinjwa n’abarokokeye i Mibilizi kuba ubwe yaritwariye uwitwaga Senuma wakomokaga Winteko akajya kumwica.

Uhoraningoga Willy wo mu Kagari k’Akaremereye avuga ko atari inkuru mbarirano, ati “Rukeratabaro yaje tumureba n’igitero yari ayoboye. Iyo atazana igitero cye wenda ntituba twarashize nk’uko byagenze”.

Uhoraningoga avuga ko icyo yifuza nk’uwaharokokeye, ari ukubona indishyi z’abe bahaguye ndetse n’ibyangijwe muri Jenoside. Ati “Nibyo yahamwe [Rukeratabaro] n’icyaha anahabwa igihano kiremereye, ariko ntibihagije. Abarokotse ubugome bwe ni ngombwa ko duhabwa indishyi”.

Hitayezu Donatien nawe warokokeye i Mibilizi, asanga ari ngombwa ko abakoze Jenoside bahanishwa igifungo, ariko ntibigarukire aho, ahubwo ko hagomba no gutangwa indishyi kugira ngo haboneke ubutabera bwuzuye.

Ati “Abo Jenoside yasanze bafite imyaka iri hejuru ya 50 baragenda bazira ubusaza, tutanavuze n’abandi bazira ingaruka yabasigiye [Jenoside]. Abapfa batabonye indishyi bapfa batabonye ubutabera bwuzuye”.

Hitayezu asaba ko Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye-ONU ndetse n’amahanga muri rusange arebwa n’ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bagira icyo bakora abayirokotse bakabona ubutabera bwuzuye.

Kwemera indishyi nibwo buryo bwo kwemera Jenoside nyabwo- Ibuka Rusizi

Ku ruhande rwa Ibuka, Ndagijimana Laurent uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rusizi, asanga ikibazo cy’indishyi gikomeje kuba ingorabahizi. Avuga ko mbere cyari ikibazo imbere mu gihugu, ariko noneho kuba kimaze no kunanirana ku manza zibera hanze y’u Rwanda, birushaho gutera impungenge.

Perezida wa Ibuka / Rusizi.

Ndagijimana avuga ko ubusanzwe kuregera indishyi no kuzihabwa ku muntu wahemukiwe, ari uburenganzira bwe busesuye. Cyakora ngo ku manza zaburanishirijwe hanze y’u Rwanda nko mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ikibazo cy’indishyi nticyigeze kigaragaramo.

Ati “Kutajyamo, kubwanjye mbifata nk’inenge ikomeye mu itangwa ry’ubutabera bwuzuye n’uburenganzira k’uwahemukiwe”. Akomeza avuga ko aho kugira ngo zishyirwe ku ruhande, zakwemerwa, n’iyo zaba ikimenyetso (symbolique) ariko zikaba zabayeho.

Uyu muyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rusizi avuga ko kuba umuryango mpuzamahanga waremeye ko habayeho Jenoside ukanashyiraho urukiko mpuzamahanga ruhana abayikoze, wakagombye no gushyiraho uburyo bwo kurengera abayikorewe.

Ati “Abarangije ibihano irabarengera (Communauté internationale) ikabaha aho baba heza, n’abafunze ikabarengera. Twe uburyo yakaturengemo ni ukuduha indishyi».

Ndagijimana Laurent avuga ko atari ngombwa ko haringanizwa uburemere bw’icyaha n’ubwishyu, ariko ko kutabaho byo byaba ari ikibazo gikomeye. Agasanga kwemera indishyi ari bwo buryo bwo kwemera Jenoside nyabwo kurusha kuyemeza amategeko.

Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko. Yageze  muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho  yiyise Tabaro Théodore.

Gerard M. Manzi

Umwanditsi

Learn More →