Kamonyi: Minisitiri Shyaka yasuye Umudugudu wa Ruramba awusigira umukoro

Umudugudu wa Ruramba wa mbere mu Mihigo mu karere, Kuri uyu wa 18 Kamena 2019 wasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, asaba abawutuye ko kugeza Kamena umwaka utaha bagomba kuba besheje imihigo irimo; Kugira Umuriro, Gucika ku nkwi n’amakara no kuzamura imibereho y’Ingo.

Prof. Shyaka Anastase yasabye ko mu mihigo abatuye uyu Mudugudu bagomba kuba besheje harimo no kuba bafite amazi meza kandi ahagije umwaka utaha muri kamena, Kuba buri rugo ruzaba rufite umuriro w’Amashanyarazi, kuba nta rugo ruzaba rudafite rondereza ariko idacanwamo inkwi n’amakara, ahubwo ikoresha briquette, hanyuma no kuzamura imibereho myiza.

Yagize ati “ Buri rugo rwose umwaka utaha mu kwa gatandatu ruzabe rudacana agatadowa ahubwo rukora ku rukuta amashanyarazi akaka. Umuhigo wa 2, umwaka utaha turagira ngo 100% y’ingo za Ruramba muzabe muri muri rondereza, mukoresha inkwi zivuye mu bishishwa by’umuceri(Briquette). Uwa gatatu ni uwo kuzamura imibereho y’ingo”. Yanabasabye kandi kuzaba bafite amazi meza ariko ho abizeza ko bitarenze Nyakanga 2019 hari azabageraho.

Yakomeje avuga ko mu kuzamura imibereho y’ingo byagerwaho neza bitabiriye gahunda zo kwizigama ( ifaranga babonye bakamenya kurizigama), kunyura muri Ejo heza ari nako bakorana bya hafi n’ibigo by’imari bitandukanye.

Mudugudu amurikira Minisitiri ibitabo bikubiyemo amakuru areba Umudugudu.

Minisitiri Shyaka, yabwiye ubuyobozi bw’Akarere muri rusange ko nta munyakamonyi ukwiye kuba agicana amakara n’inkwi kandi hari uruganda bifitiye ku Mukunguri rutunganya ibicanwa biva mu bishishwa by’umuceri (briquette), ko bagombye no kuba aribo ba mbere banashishikariza abandi kubikoresha baharanira kubungabunga amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose uko ari 12 igize akarere bitabiriye ibiganiro byahuje Minisitiri Shyaka n’Abanyaruramba. Bose basabwe ko umwaka utaha bagomba kuba bafite Umudugudu w’ikitegererezo wujuje imihigo itatu yavuzwe hejuru( Kugira Amashanyarazi, Rondereza icanwamo Briquette n’izamuka ry’imibereho y’ingo).

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bavuga icyo bigiye kuri uyu Mudugudu n’icyo bagiye gukora.

Yagize kandi ati“ Umwaka utaha dutegereje intambwe ifatika mu iterambere igaragarira buri wese. Ni tugera aho uturere turimo duhiga abandi bajye bavuga bati reka kamonyi ibanze ivuge. Ariko ibyo birahenda, birasaba imbaraga no guhaguruka mugakora cyane”. Yakomeje asaba Akarere ko umwaka utaha buri Murenge ugomba no kuba ufite Akagari k’intangarugero, ariko byose bigakorwa umuturage yabigizemo uruhare mu bwumvikane busesuye nta nkoni.

Minisitiri Shyaka yahaye abana amata.

Umudugudu wa Ruramba uherereye mu Kagari ka Masaka, Umurenge wa Rugalika. Utuwe n’ingo 291 ukagira abaturage 1277 babumbiye mu masibo 14. Ku kijyanye na Mituweli ya 2019-2020 bamaze kugishyira ku ruhande, batangiye gutekereza iya 2020-2021. Ni Umudugudu wa 3 mu Mihigo ku rwego rw’intara y’Amajyepfo. Muri uyu Mudugudu unahasanga Irerero n’Igikoni cy’Umudugudu byose byiyubakiwe n’abaturage.

Minisitiri Shyaka yasize ateye igiti cy’imbuto ziribwa imbere y’Ibiro by’Umudugudu wa Ruramba.

 

Abana bato mu ngamba zabo bakiriye Minisitiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →