Abapolisi 217 baherutse gusezererwa basabwe kuzarangwa n’imyitwarire myiza
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Dan Munyuza, yasabye abasezerewe muri Polisi y’u Rwanda gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no guharanira ko igihugu gikomeza kugira umutekano n’iterambere birambye.
Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2019, mu muhango wo kubasezera no kubashimira wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Muri aba bapolisi basezerewe harimo ba Ofisiye bakuru barindwi (7), ba Ofisiye bato 62 ndetse n’abandi bapolisi bato 148, bose hamwe bakaba 217. Muribo harimo 208 bagiye mu kiruhuko k’izabukuru abandi 9 bakaba basezerewe kubera impamvu z’uburwayi butandukanye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yabashimiye akazi keza bakoze bagaragajemo ubwitange n’umurava baharanira ko igihugu n’abagituye bakomeza kugira umutekano usesuye.
Yagize ati “Nyuma y’imyaka myishi mwari mumaze mukorera igihugu cyanyu mukibungabungira amahoro n’umutekano mukwiye kubishimirwa kuko dutewe ishema n’aho igihugu cyacu kigeze kiteza imbere namwe mwarabigizemo uruhare.”
Yakomeje ababwira ko kuba batashye bitavuze ko akazi karangiye ahubwo ko bazakomeza gufatanya mu kubaka igihugu no kugiteza imbere.
Ati“Kuba mukuyemo imyenda ntibivuze ko akazi karangiye. Aho mu giye muzakomeze mukorane n’abaturage neza mutanga umusanzu mu gucunga umutekano nkuko mwajyaga mubikora. Twizera neza ko ntawahungabanya umutekano hari Polisi Reserve. Ntimuzarebere abagizi ba nabi bashaka kwangiza ibyo twagezeho.”
IGP Munyuza yababwiye ko iyo ukoreye igihugu cyawe neza nacyo kibikwitura kikagira ibyo kikugenera byiza kuko nawe uba waragikoreye ibyiza .Ibi byose byerekana icyizere gikomeye n’imigambi myiza Leta y’u Rwanda ifitiye abasezerewe muri Polisi y’u Rwanda, bikaba kandi bigamije kugira ngo abasezerewe muri Polisi y’u Rwanda bagire ahazaza heza ari nako bakomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Inzira twanyuzemo imyaka myinshi turi kumwe ni inzira ndende. Aho mugiye muzakomeze musigasire icyizere abanyarwanda bafitiye Polisi bityo mufatanye gukumira ibyaha bitaraba iterambere n’umutekano birambe.
Uwari uhagarariye abasezerewe, Rtd Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yavuze ko aho bagiye batagiye kwicara ahubwo bagiye gukorana n’abo basanze bakarushaho guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Tuzakomeza gufatanya na Polisi yacu n’igihugu muri rusange kugira ngo turusheho ku kirinda no ku cyubaka turushaho gusigasira ibyagezweho.”
Yongeyeho ko bazakomeza kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano aho batuye kandi bakaba intangarugero.
intyoza.com