Polisi y’ u Rwanda imaze kubona ko impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu buri munsi, yateguye ubukangurambaga buzamara ibyumweru 52 bugamije gukangurira abakoresha umuhanda bose gukumira impanuka zituruka mu kutubahiriza amategeko awugenga.
Ubu bukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro bumaze amezi abiri butangiye, uku kwezi kukaba kwarahariwe ibikorwa byo kubungabunga ibikorwaremezo byo mu muhanda.
Ibi bikorwa bikaba byatangiye kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019, bitangirira mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Amajyaruguru bikazagera no mu gihugu hose.
Mu ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu karere ka Rulindo mu Isanteri ya Gasiza mu murenge wa Bushoki, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira babwiye abaturage ko ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije aringombwa ko buri wese abugiramo uruhare kugira ngo buzabashe kugera ku ntego yabwo hirindwa impanuka zo mu muhanda.
Umuyobozi w’iyi Ntara, Gatabazi yavuze ko uku kwezi Polisi n’abafatanyabikorwa baguhariye kubungabunga ibikorwaremezo byo ku muhanda.
Ati “Impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu benshi, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yahisemo gutegura iki gikorwa kugira ngo buri muntu wese ukoresha umuhanda amenye uburyo ukoreshwa yubahiriza ibimenyetso biwugize kugira ngo Impanuka zibashe kwirindwa no kugabanuka.”
Yakomeje avuga ko umuntu ukoresha umuhanda wese yubahirije amategeko awugenga byagira ingaruka nziza mu kugabanuka kw’impanuka zatwaraga ubuzima bw’abaturage.
Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara ACP Ntaganira yavuze ko iki cyumweru cya munani (8) ubu bukangurambaga buzibanda mu gusibura inzira z’abanyamaguru hanaterwa ibyapa ku mihanda mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yakomeje avuga ko bidakwiye ko abantu bambukira ahariho hose kuko haba hari inzira zabugenewe zo kwambukiramo.
Ati “Polisi y’u Rwanda uku kwezi dutangiye yaguhariye gusibura inzira z’abanyamaguru ndetse no gushyira ibyapa aho bitari. Izi nzira z’abanyamaguru ziri mu mabara y’umweru n’umutuku kugira ngo umushoferi mu gihe ahageze ahabone hakiri kare abashe kumenya ko ageze ahantu hagenewe abanyamaguru agabanye umuvuduko”.
Yongeyeho ko kuba abanyamaguru bemerewe kwambukira muri iyo mirongo bitavuze ko bayinyuramo barangariye kuri telefoni cyangwa ngo bibagirwe kureba hirya no hino niba nta kinyabiziga cyabatanze kuyigeramo (imirongo y’umweru n’umutuku) kimwe n’ibindi byateza impanuka.
Mu mujyi wa Kigali iki gikorwa cyabereye mu bigo by’amashuri bya Camp Kigali, Ecole Primarie Ntwari na Ecole Primaire d’Application(EPA). Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent (SSP) Emmanuel Manimba nawe yavuze ko aribyiza ko umunyamaguru amenya ko nawe afite uruhare mu kubahiriza amategeko y’umuhanda yambukira ahabugenewe ndetse anabungabunga ibikorwaremezo biri mu muhanda.
Umuyobozi w’ikigo cya Camp Kigali Niyonsenga Jean de Dieu yavuze ko aribyiza kubona Polisi y’u Rwanda yigisha abaturage uburyo bwo gukoresha umuhanda kugira ngo impanuka zirindwe.
Niyonsenga yavuze ko mu gufatanya na Polisi, ubu kuva mu mwaka wa 1 kugeza mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza bigisha ibimenyetso byo mu muhanda ndetse n’ibyapa, bikaba bifasha abanyeshuri kugendera ahabugenewe kuko abana iyo babibonye bamenya icyo bisobanuye bityo bikabafasha kurinda no kwirinda impanuka.
intyoza.com