Nta gihangange imbere y’Imana, nawe yakumenera ibanga-Rev./ Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Nta gihangange imbere y’Imana, nawe yakumenera ibanga”. 

2 korinto 2: 9-10

“Ariko nkuko byanditswe ngo ibyo ijisho ritigeze kubona n’ ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’ umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda.”

Mu mwaka 1997, byabaye ngombwa ko abashinzwe umutekano banjyana kuri Police Station kuko hari ibyo nagombaga gusobanura. Nkigerayo ntabwo nabashize kubonana n’ukuriye aho kuko yahamagawe kujya mu nama yihutirwa.

Ubwo byabaye ngombwa banshyira mu kasho mu kurindira ko azaboneka. Nkimaramo iminsi itanu, umukurikiye mu buyobozi ahita angira umukuru w’abafunze. Nk’ umuyobozi mushya ubwo nahise mpindura zimwe muri gahunda zaho. Kubera ko basenga cyane bakanaririmba cyane kuri njye nabonaga ari akajagari bikubitiyeho ko ibintu by’ Imana bitari bindimo ndetse muri icyo gihe n’uwari kubinteramo n’urushinge bitari gukunda.

Ubwo gahunda zose zijyanye no gusenga narazihagaritse I cyakora nemerera abayislamu bo gukomeza gusenga, Kubera ko bibwiye ko bitashoboka Bibliya n’ ibitabo by’ Indirimbo nahise mbibaka. Ubwo babonye ko ntamikino irimo bahise batangira gusenga buhoro buhoro muturwi(udutsinda).  Muri ayo masengesho yabo numvaga bari kuvuga bati ” Mana na Sawuli wamuhinduye Pawulo uyu ntiyakunanira maze umurimo wawe ukomeze.

Ubwo hashize icyumweru kimwe gusa nijoro ndyamye ngiye kubona mbona indege ebyiri z’intambara mu kirere imwe iri kwiruka kuyiri imbere kugirango iyi gonge, Ubwo nahise niruka njya kwihisha, nkigera aho nihisha nahise numva ijwi rimbaza riti” Mwana w’ umuntu we ni ibihe byaha urihana? Nahise nsubiza ko ari ukunywa inzoga kuko nakunda inzoga cyane ku buryo nanararaga mu kabari.

Ubwo nasubijwe muri aya magambo “ inzoga gusa? ako kanya nahise nsubiza nti” Ni iki ushaka ngo ngikore? ” ijwi rirongera rirambwira riti ” nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha? ” ubwo ntabwo namenye aho ijambo riturutse ubwo mba nsabye kuba “PASTOR “.

Nahise numva ukuboko kumfashe mu maso n’ijwi rimbwira ngo” NDABIGUHAYE”. Ubwo natangiye gutigita n’ubwoba bwinshi cyane, sinamenye uko nazamuye amaboko ntangira gusenga ntabizi, kuko na Dawe uri mu ijuru ntayo narinzi. Nubwo nari ndi mu nzozi urusaku rwanjye abandi bararwumvaga, ubwo babanyamasengesho bahise babaduka baba bangezeho, kubera ko nari ndi gukubita amaboko n’amaguru byabaye ngombwa ko bandyamisha maze bicara ku maguru n’amaboko byanjye maze batangira gusenga ariko uko bansengeraga niko narushagaho gusakuza cyane.

Ubwo abashinzwe umutekano baraje ariko ntibafungura maze babaza uko byagenze bababwira ko ari kiongozi ( umuyobozi) wabo wabonekewe n’ Imana bakibyumva barasetse baratangara nibwo bababwiye ngo” Ntabwo byashoboka cyangwa mwibagiwe ibyo abakorera” ahubwo reka tuzane imigozi tumubohe. Bakomeje gusenga ngeraho ndatuza ubwo bagarutse natuje biba birarangiye.

Nongeye kuryama ndasinzira muri iryo joro nabwo naje kumva nuzuye imbaraga kandi muri izo mbaraga nza kumva ijwi rimbwira riti Mwana w’ Umuntu uyu munsi ugomba kujya uhamagara abantu, umwe umwe ukabasaba imbabazi kandi babanyamasengesho ubabwire bagusabire impano.” Ubwo bwahise bucya, ntangira gukora uwo murimo narangije ni mugoroba, maze kumenya gusenga, nararuhutse ariko bigeze nka saa moya nibwo numvise za mbaraga zigarutse ntangira kuvuga ibyaha byose nakoze mvuga nti ” oya Mwami wanjye dore umudayimo w’ ubusambanyi, umudayimoni w’ubusinzi n’ ibindi byaha byose.”

Ubwo nzakurangiza ndi kuvuga nti” Nagushimiye Mwami wanjye Yesu Kristo kuko umpaye amahoro ntari mfite, ko umpaye umunezero ntari mfite kandi ko umvanye mu byaha nari ndimo Amen.”

Ubwo muri njye hahise hatobokamo ijwi rimbwira icyo ngomba gukora cyangwa rimpishurira ikintu kigiye kumbaho cyangwa kigiye kuba.  Naje kwibaza ukuntu nasabye kuba Pastor kandi bitari mubitekerezo byanjye. Ariko kuko nkirangiza kwihana muri njye hahise habamo ijwi rimbwira icyo ngomba gukora n’ ibyo ntagomba gukora ubwo ryambwiye ko ari ubushake bw’ Imana kandi wari umugambi w’ Imana wo gufungwa.

Nagumye aho ibyo kumva nshaka gutaha bimvamo numva nshaka kuba nakora umurimo aho. Ubwo nafatanyije n’abandi umurimo, mvuga ubutumwa, hari n’igihe nategekwaga kubuvuga mu Giswahili cyane ndi kubwiriza Abasilamu bari aho, French nabaza nkasubizwa ko nzavuga ubutumwa ahantu hatandukanye no mu bantu bavuga indimi zitandukanye.

Muri uko kujya nganira na mwuka wera ku kintu cyose kuko iyo nashakaga kurya nk’inyama napfaga kubitekereza gusa umwuka wera wahitaga abwira ati “ inyama barazikuzanira ariko ntabwo ziva iwawe, ntiziva iwanyu urazizanirwa n’ undi muntu uzi ariko utatekerezaga. Saa sita zikaba zingezeho. Ariko nubwo nasabye kuba Pastor nongeye ndavuga nti nibwo nabisabye ariko singomba kuba Pastor byibura ntafite Diplome yo muri University kandi into ari Bachelor degree.

Ubwo nabivugaga mu biganiro kuko yari nk’umuntu undimo imbere tuganira nkuko umuntu aganira na mugenzi we yishyikiraho. Nabaye aho ngera aho nsaba ko bansimbuza undi muntu akaba umuyobozi. Ndumva barabikoze ariko ntabwo nkibyibuka. Nakoze umurimo w’Imana aho, mvuga ubutumwa kandi n’ abandi babaga bazanye gufungwa iyo bageragamo nahitaga mbabwira igitumye bamfunga nkagerageza kubagira inama kandi nkanababwira n’igihe bazabafungurira kubera impano z’Imana zari zindimo.

Ubwo umwaka ugiye gushira ndyamye nibwo nagiye kumva numva umuntu andiye urwara hagati y’amano abiri ubwo ndashiguka ngiye kureba nsanga ari Yesu Kristo ubwo amfata ukuboka ansohora hanze, ariko muri uko gusohoka mbona n’abandi bari gusohoka ariko bagera aho abarinzi bari bari bakabasubiza munzu ariko njye mpageze ubwo Yesu yari amfashe ukuboko umwe ashaka kumfata ukuboko ngo ansubizemo, undi ahita aramubwira ati “ oya oya… Uwo ari kumwe na Yesu mwihorere. ” Ubwo twakomeje kugendana nawe duteye intambwe nk’enye tuvuye aho abo barinzi bari, nahise nkanguka. Ubwo mba nshimye Imana kuko umwuka wera yahise ansobanurira ibigiye kumbaho.

Hashize iminsi nk’itatu ni mugoroba haje abayobozi batandukanye b’abasirikare, Police icyo gihe yari Gendarmerie abacamanza, abakonseye n’ abandi ntamenye. Nibwo bagiye bahamagara ari aho uvuga ibyawe usohoka, ubwo barangije barongera baraduhamagara maze basoma abantu bemerewe gutaha. barasomye njye nabaye uwanyuma basomye, barangije gusoma izina ryanjye nibwo umwe ndibuka yari umukuru wa Police aravuga ati ” no..no…no… Uwungirije Police aravuga ati ” Afandi mumwihorere atahe ntakibazo kuri we. nawe aramusubiza ati” Ok.

Naratashye kuko abazaga gufungwa bagafungurwa nasanze barantangiye ubuhamya  mu by’ umyumweru bike nari maze kubatizwa no gushyingirwa kuko ntari ntarashyingiwe. Mu mezi make Rev.Pastor wanjye yahise anshyira mu bantu bagomba kujya kwiga ETD yari gahunda ya ADEPR yo kwigisha Abapastori abavugabutumwa Bibiliya. Narize ariko umuyobozi waryo yitegereje uko nimugoroba nasobanuriraga abandi amasomo yarampamagaye ambaza amashuri nize uko angana mubwira ko ari ane ansaba kujya kurangiza high School kugira ngo nzajye kwiga University.

Ubwo nahise nseka kuko ibyo nari nabisabye Imana kandi na rya jwi ryari ryarangije kumbwira icyo agiye kumbwira. Ubwo narangije imyaka ibiri. Mpita njya kurangiza high school ntabwo nagiye mu mwaka wa kane nahise njya mu mwaka wa gatandatu. Narize ariko icyo nakoze nasabye Abanyeshuri amakayi yo kuva muwa kane ubwo icyo nakoze kwari gukora resume kugirango nitegure ikizami cya leta kuko numvaga mfite ugomba kunyobora mu gutegura ibyo bibazo ntakibazo nari mfite kandi no mu ishuri iyo twajyaga gukora ibibazo ni ko nabigenzaga nateguraga ibibazo muri ibyo bibazo 80% muri test nibyo babazaga.

Maze kwiga ibyo bibazo nahise nsaba gutaha kugirango njye gufasha madamu nawe mwigishe kuri ibyo bibazo maze azakore “candida lible” narabikoze igihe kiragera tujya gukora ibizami ubwo madame azakugira ibibazo biba ngombwa ko mbanza kugira icyo nabikoraho kuko numvaga njyewe ntakibazo iby’ingenzi ari ibya madame. Ubwo kubera ibyo bibazo byatumye mburaho amanota make kugirango mbone diplome kuko ntamwanya uhagije wo kwiga ibyo bibazo n’umutima utari hamwe. Ariko Madamu yarayibonye nanjye umwaka utaha nkora “candida lible” diplome ndayibona.

Ubwo twese twabaye abarimu mu mashuri abanza nigishije imyaka ibiri muri 2004 bitewe ni uko hari program ya leta yari yanyemereye kundihira amafranga y’ishuri nahise njya ku ishuri nakerewe nabwo aho bita Kicukiro/Kigali nkihagera babanza kumbaza byinshi harimo urupapuro rwa Pastor wanjye n’ibindi kandi ntabyo nari mfite, ubwo muri ako kanya aho nyine bari kubimbariza uwitwa Pastor Karisimbi aba arahageze kuko yari umwarimu aho kandi akaba ari nawe wari umuyobozi warya shuri rya Bibliya nabanjemo akangira inama yo kujyakurangiza secondaire yahise abwira uwari uri kumbaza ibyo bibazo kunyihorera nkajya mu ishuri .

Ambajije ikibazo cy’amafranga y’ishuri mubwira ko agomba kumpa compter y’ ishuri ko hari commission runaka izohereza ayo mafranga. yahise ambwira ko ejo nzaza kwiga ariko ko natinze bizangora. Naramusubije ngo byihorore ndi umuntu w’ umugabo ntabwo ndi umwana icyizanye ndakizi.

Bukeye nageze mu ishuri ndebye abanyeshuri tugiye kwigana nsaga n’ inararibonye gusa benshi ari abayobozi bo mu itorero ryanjye kandi atari hasi ahubwo bo mu rwego rw’ igihugu. Mu mutima nti “ Mana ibi n’ ibiki? Ubwo turaramukanya bambaza aho paruwasi yanjye iri nti ni Bugarama ufite urupapuro rwa Reverend wawe nanjye nti “ Mushumba wanjye iyi nicyo bita “Emergency “ nzaba nkimwaka.

Sawa karibu hashize iminsi itatu dufite test y’ ikigereki nta kibazo,  ubwo umunsi urageze batanze impapuro mwarimu ashaka kuntaruka ndamubwira mpa urupapuro ngerageze ararumpa ndakora. Atanze urupapuro nsanga nabonye 80% bose  bati ntibishoboka nanjye nti “ ijambo ry’ Ijambo rivuga ko Hamwe nayo ntakitashoboka. Nkomeje kwiga umwaka urangiye.

Ndabwirwa ngo nitegure uzayarangiriza mu mahanga nanjye nti “ Thank you Umwami wanjye. Reka tugaruke ku nyigisho yacu. mu mbabarire narondogoye ariko ntabwo ari njye.  Ni bande ujya ubwira amabanga yawe? Ubusanzwe abantu benshi babwira amabanga yabo babitse mu mitima yabo abantu b’inshuti zabo, abantu bizeye .

Waba uzi ko Imana ibwira amabanga yayo abantu? Ibuka ijambo ry’Imana riravuga ko abizera bose Umwuka wera w’ Imana uba muri bo imbere. Imana ishaka ko umenya ibyo itekereza kuri wowe, Imana ishaka ko umenya imigambi yayo kuri wowe, itorero ryawe ndetse no ku gihugu cyawe.

Imana ishaka ku kwereka ko utari wigera ubona, wumva ndetse n’ ibintu utarigera utekereza. Uri umwana w’Imana kandi uri inshuti yayo. Ishaka ko mugendana kandi Inakubwire amakuru agiye atandukanye ariho ndetse n’azaza nkuko inshuti yawe isanzwe igenda iyakubwira mbega ukuntu Imana yacu ari Imana nziza, kandi itangaje…

Nshuti yanjye fungura umutima wawe maze wakire iyo mpano maze itangire ku kumenera amabanga yayo.

Imana iguhe umugisha!

Iri ni Ijambo ry’Imana n’ubuhamya ugejejweho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.

Umwanditsi

Learn More →