Abari mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro bizihije umunsi mukuru wo kwibohora

Tariki ya 04 Nyakanga 2019, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Central Afurika (DIASPORA), ingabo z’u Rwanda (RDF), abapolisi (RNP) n’abacungagereza (RCS) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu bifatanyije n’ Abanyarwanda bose ndetse n’inshuti zabo kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi mukuru wo Kwibohora.

Ibi birori byabereye mu kigo cya SOCATEL M’POKO, ahari icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Central Afurika.

Abitabiriye ibi birori barimo Minisiti w’ingabo w’igihugu cya Central Afurika wari n’umushyitsi mukuru, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Mankeur Ndiaye, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu n’abandi.

Umuyobozi w’ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Central Afurika, Lieutenant Colonel (Lt. Col.) Vincent NTAZINDA yagaragarije abitabiriye ibi birori impamvu y’umunsi mukuru wo kwibohora, anabashimira ubushake bagize bwo kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 25.

Yavuze ko nyuma yo kwibohora ingoma y’igitugu yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, igihugu cyayobowe mu nzira ikigeza ku mutekano ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ari nabyo shingiro ry’iterambere abaturarwanda bafite uyu munsi.

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gufasha ibihugu birangwamo ibibazo by’umutekano muke ukomoka ku ntambara n’amakimbirane, kwiyubaka no kurinda abahutazwa nabyo binyuze mu busabe bw’umuryango w’abibumbye.

Minisitiri w’ingabo muri Central Afurica, Marie Noelle KOYARA wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yashimye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda, avuga ko ubunyamwuga n’ikinyabupfura biziranga ari urugero rwiza ingabo za Central Afurika zikwiye kwigiraho.

Yagize ati “u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rwabashije kubyikuramo. Ni amateka ajya gusa n’intambara zitandukanye igihugu cyacu cyanyuzemo akaba ari yo mpamvu dukwiye kwigira ku butwari no gukunda igihugu byaranze ingabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kugira ngo natwe tubashe kugera ku mahoro arambye n’ubumwe bw’abaturage bose.”

Ibi birori kandi byizihijwe no muri Sudan y’Epfo aho abanyarwanda bari mu butumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu (UNMISS) by’umwihariko abari Malakal bifatanyije n’abakozi b’umuryango w’abibumbye, inzego z’ubuyobozi, inshuti z’u Rwanda n’abaturage b’iki gihugu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Guverineri w’Intara ya Upper Nile.

Guverineri w’Intara ya Upper Nile, Peter Chol Wal yavuze ko nk’abantu baharaniye ubwigenge bw’igihugu cyabo, basobanukiwe neza icyo kwibohora aricyo kandi bagomba kwifatanya n’abizihiza isabukuru y’igihe runaka baba bamaze bibohoye kuko kubigeraho bigomba guhora bizirikanwa.

Christian Milkhail umwe mu bayobozi ba UNMISS wari mu Rwanda kuva 1990-1994 yagaragaje u Rwanda rw’icyo gihe n’uko rwasenywe na Jenoside yakorewe abatutsi, ahamagarira amahanga kwigira ku Rwanda, kwivana mu bibazo bikomeye mu gihe gito.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu ntangarugero bitewe n’ibyo rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 25 gusa, bigashimangirwa n’umusanzu rutanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi kandi LONI ngo ikaba iterwa ishema no gukorana n’abanyarwanda muri ibyo bikorwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →