Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Ni wita izina ibihe urimo cyangwa ikintu utegereje guhabwa bizakongerera ukwizera”.
Abagalatiya 6:9
“Twe gucogorera mu gukora neza kuko igihe ni gisohora tuzasarura nitutagwa isari”
Birashoboka ko waba ufite ibibazo, bitewe ni uko Satani atakwifuriza amahoro kandi ukaba waragerageje gusenga, kandi nkuko ijambo ry’ Imana ridusezeranya ko Imana yacu igihe cyose iba yiteguye kudutabara.
Uyu munsi wa none nkuzaniye inkuru y’ubutumwa bukubwira ko wagombye kwita ibyo bihe urimo Izina.
Nkuko bisanzwe muri iri terambere urabizi ko mbere yuko umwana avuka uba warateguye izina uzamwita. Nanjye, ndifuza ko nakwita ibihe urimo izina, ariyo mpamvu nkuzaniye akazina keza nifuje kwita ibyo bihe kitwa urimo ” “TEGEREZA WIHANGANYE”
Ushobora kumbaza uti “kubera ki ari ryo wahisemo?”
Nyemerera nisobanure!, Ubusanzwe iyo dutegereje ibisubizo by’ Imana hari igihe bisaba umwanya ariko nabwo utarambiranye cyane…. kandi urabizi ko Iyo Imana itanze ikintu itanga ikintu “ORGINAl-cy’umwimerere” atari ikintu “FAKE-Pilate”.
Kubera iyo mpamvu rero bifata akanya mu ruganda kugira ngo icyo gisohoke ari ikintu gikomeye kandi kizamara igihe kirekire ku buryo n’ ubuvivi bwawe buzakibona maze nabo bakamenya imbaraga, kugira neza, Urukundo by’ Imana wizeye.
Kandi wibuke ko, ibitangaza byinshi bihagararirwa buri gihe n’ ikibuye kitwa “KUTIHANGANA”. Bityo rero biragusaba GUTEGEREZA WIHANGANE kuko nizera ko igihe gisigaye kitangana n’igishize.
Imana iguhe umugisha…!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
+14123265034 WhatsApp