• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

ONGERA WIBUKE KO IMBARAGA Z’ IMANA YACU ZIKORA IBINTU UMUNTU ADASHOBORA KWIYUMVISHA UBWE

Umwanditsi
July 17, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Ongera wibuke ko imbaraga z’Imana yacu zikora ibintu umuntu adashobora kwiyumvisha ubwe”. 

Abefeso 1:18-19

“ Kubera ko yamurikiye amaso y’ imitima yanyu, na none nsenga nsaba ko mwamenya ibyiringiro yabahamagariye, n’ ubutunzi bw’ ikuzo ibikiye abera ho umurage, mukamenya n’ ukuntu ububasha bwayo ari bwinshi bihebuje, ubwo iduha twebwe “ABIZERA”. Kuba ubwo bubasha ari bwinshi bigaragarira mubyo “IMBARAGA ZAYO ZIKOMEYE ZIKORA”.

Pawulo yasenze asaba ko twagombye gusobanukirwa imbaraga Imana yohereza kuri twe ABAYIZEYE kugirango zidufashe kubona icyo twifuza cyangwa kudukura mu bibazo tuba dufite, bityo tubashe kumenya ko ibigeragezo byacu bidashobora kudukura mu mwanya wacu wo kwiringira Imana.

Ariko izo mbaraga z’ Imana zikora mu gihe WIZEYE gusa. Bishaka kuvuga ko Umuremyi wawe abayiteguye kumanura ububasha ( Imbaraga)bugukiza iyo ndwara yawe, ku kurwanira, ku kuzamura muyi ndi ntera mu gihe Satani yabyitambitsemo cyangwa mu gihe Satani ashaka ku kwirukanisha ku kazi kawe. Ku kurwanirira marriage(ubukwe) yawe Satani ashaka gusenya, business yawe ifite ikibazo ndetse no kugutabara muri izo ntambara urimo kundwana nazo.

IKINTU KIMWE WOWE USABWA GUSA NI “UKWIZERA”.

Ubwo nari ndi gutegura iki kigisho, umwuka wera yahise anjyana ku nkuru za Mariya Mama wa Yesu. Igihe yari umwangavu (when she was a teenager), ubwo Malayika yamubonekeraga maze akamubwira ati” Ugiye kuzabyara umwana w’ umuhungu mu gihe  utarabonana n’ Umugabo kandi uwo mwana azaba ari umwana w’ Imana isumba byose.

Ikintu cya mbere cyaje kuri we “YARATANGAYE!”. Kubera iki? Kubera ko ari ibintu bitigeze biba mu gihe cyashize, yumvaga ko ari uguhirirwa kudasanzwe kuri we. Ntabwo bivuga ko atizeye ahubwo bivuga ko ari UBUTONI yagize ku Muremyi we, kandi  ko n’ amategeko yagenderagaho y’ idini ryabo bitabaho ko umwana w’ umuntu yabyara umwana w’ Imana kandi ntanabashe kwiyumvisha uburyo ubwo buntu agiriwe inzira bizacamo.

Maze Malayika amusubiza ko icyo gikorwa kizakorwa n’ Umwuka Wera. Icyo nshaka ku kugezaho kuri iyi nkuru ni igisubizo cyiza nakunze Mariya yasubije Malayika w’Imana ubwo yari amaze ku mubwira uko bizagenda.

Ntabwo yigeze abaza utubazo twinshi, ntabwo yigeze kugerageza kwivugisha bitandukanye n’iyo nkuru nziza muri we.

Yasubije mu magambo make kandi meza:

“ BIBE NK’ UKO UBIVUZE”, “ NA IWE KWANGU KAMA ULIVYOSEMA”, “ QU’IL ME SOIT FAIT SELON TA PAROLE!, “BE IT UNTO ME EVEN AS YOU HAVE SAID “

Nshuti y’ Imana uko niko wagombye gukora kugira ngo Imbaraga z’ Imana zibashe gukorera mu buzima bwawe.

Imana iguhe umugisha..!

Mwenedata, ndashaka kumva icyo utekereza uyu munsi.

Ushobora ku nyandikira kuri Email yanjye: estachenib@yahoo.com

cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi ku nomero ikoreshwa kuri WhatsApp +14123265034.

Kandi niba ari ngombwa wansangiza ibyo uri kurwana nabyo uyu munsi, kugirango mbe nabafasha ku bisengera.

Nejejwe no kuba umuhuza wawe n’ Imana.

UKUDUSHYIGIKIRA UTANGA INKUNGA IYO ARIYO YOSE NI UGUKWIRAKWIZA UBUTUMWA BWIZA KU BANTU BENSHI KU ISI YOSE…NI UBIKORA…WITEGURE UMUSARURO UHAGIJE..!

Iyi ni inyigisho iva mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI).

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga