Ukwezi kw’Ibikorwa bya Polisi: Hamenwe ibiyobyabwenge by’asaga Miliyoni 480 hirya no hino

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere Tariki 15 Nyakanga 2019 yatangije ibikorwa byayo bizamara ukwezi. Ibyo bikorwa bigabanyijemo ibyumweru bine aho muri iki cyumweru kibanza cyahariwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri Tariki 16 Nyakanga 2019, mu gihugu hose habaye iki gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge abaturage baganirizwa ku bubi bwabyo n’ingaruka zabyo maze basabwa kubyirinda no kubirwanya.

Mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Burera, Rulindo, Gicumbi na Gakenke hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 1,642,OOOfrw, mu karere ka Nyagatare hamenwe ibifite agaciro ka 17.121.OOOfrw.

Mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 60, 000 frw, mu karere ka Rusizi hamenwe ibifite agaciro ka 4,500,000frw, mu karere ka Nyabihu hamenwe ibifite agaciro ka 80,000,000frw, akarere  ka Nyamasheke hamenwa ibifite agaciro ka 10,000,000frw, mu karere ka Rutsiro hamenwe ibifite agaciro ka 1,870,900 frw, mu karere ka Karongi hamenwa ibifite agaciro ka 8,000,000frw, mu gihe mu karere ka Rubavu hamenwe ibifite agaciro ka 152,241,000frw.

Mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 9,630, 000frw,  mu karere ka Nyanza hamenwe ibifite agaciro ka 943500 frw, mu gihe mu karere ka Huye hamenwe ibifite agaciro ka 1,172,100 frw.

Naho mu mujyi wa Kigali ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bwabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba hamenwa Kanyanga litiro 500 n’urumogi ibiro 150.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick kuri uyu wa mbere hatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi yakomoje ku biyobyabwenge ubwo yaganiraga n’abaturage b’akarere ka Burera, abasaba kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa bigateza n’umutekano mucye.

Yagize ati“ Polisi yonyine ntiyabasha kugera ku nshingano zayo hatabayeho ubufatanye n’abaturage. Birakwiye ko nkamwe baturage mufatanya nayo mu gukumira ibyaha bitaraba harimo cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge dore ko aribyo nyirabayazana w’ibindi byaha biteza umutekano mucye bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha”.

Yakomeje avuga ko ibi biyobyabwenge byibasiye cyane urubyiruko ari ngombwa ko buri wese yumva ko kubirwanya ari inshingano ze.

Dr Ndimubanzi, yakomeje abwira abaturage ko kuba baturanye n’umupaka, badakwiye kubigira intandaro n’urwitwazo mu kwambuka bakajya kuzana ibiyobyabwenge, ko ahubwo ibyo bikwiye guhagarara.

Ati “Birakwiye kumva ko kurwanya ibyaha ari ibyacu kuko abakora ibyaha n’abantu tuziranye duhorana umunsi k’uwundi, gutangira amakuru ku gihe nibyo bizafasha inzego z’umutekano kubirwanya”. Yongeyeho ko nta terambere n’imibereho myiza twifuza byagerwaho hakigaragara ibyaha.

Ati “Dukwiye kuba intangarugero ku bana bacu tubigisha indangagaciro nyarwanda zirimo, gukunda igihugu, gukunda umurimo no gutinya ikibi, tukazabaraga igihugu cyiza gitekanye.”

Muri rusange iki gikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu cyagenze neza. Aho abayobozi bakanguriraga abaturage kubirwanya kuko biteza umutekano mucye bigakurura n’ibindi byaha.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bakaba bavuze ko bagiye kurushaho kuba abafatanyabikorwa na polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →