Polisi y’u Rwanda irasaba inzego zitandukanye korohereza abanyeshuri bajya mu biruhuko
Igihembwe cya kabiri gisoza umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye kirarangiye, inzego zitandukanye zirasabwa korohereza abanyeshuri mu ngendo kugira ngo bagere mu miryango yabo amahoro.
Polisi y’u Rwanda irakangurira ibigo by’amashuri n’ibigo bitwara abagenzi korohereza abanyeshuri muri ibi bihe bagiye mu biruhuko kandi n’abanyeshuri ubwabo bakabigiramo uruhare bambara umwambaro w’ishuri ubaranga ndetse n’ababyeyi bagakurikirana urugendo rw’abana babo.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Ndushabandi aributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri gutanga indangamanota ku gihe mu rwego rwo kurinda abanyeshuri kugenda igicuku.
Ibigo by’amashuri birasabwa gukurikirana ababyigamo ko bataha bambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo babashe koroherezwa mu rugendo.
SSP Ndushabandi avuga ko ibigo bitwara abagenzi mu mamodoka nabyo bikwiye kugira uruhare mu gutwara neza abanyeshuri muri iki gihe bajya mu biruhuko kandi bakabafasha gutaha kare kugira ngo batarara mu mayira.
Ati “Buri wese afite uruhare mu gufasha abanyeshuri bajya mu biruhuko kugera iyo bajya amahoro kandi butabiriyeho. Umunyeshuri agomba gutaha yambaye umwenda w’ishuri kugira ngo n’ibigo bitwara abagenzi bibashe kumwitaho, bamutware hakiri kare kugira ngo bimurinde kurara mu mayira.”
Yakomeje yibutsa abashoferi kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro birinda gutanguranwa abagenzi cyangwa gutwara umubare urenze uwagenwe kimwe n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire yo mu muhanda nk’uko babikangurirwa mu biganiro bagirana na Polisi hirya no hino mu gihugu.
Ati “Hari ingeso mbi ziranga bamwe mu bashoferi harimo n’izo gutanguranwa abagenzi, kugendera ku muvuduko mwinshi n’izindi, turabasaba kurangwa n’ubwitonzi ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza nk’uko babyigishwa kuko n’ejo umuntu akeneye kubaho.”
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yibukije abanyeshuri ko nabo kugira ngo bagere iwabo amahoro, bagomba kubigiramo uruhare.
Ati “Icya mbere bagomba kwambara umwambaro w’ishuri aho bazaba bari hose, kwirinda kugira ahandi bakatira hatari mu ngo iwabo, kwirinda ababaha amarifuti mu buryo budasobanutse n’ibindi bishobora kubashora mu bishuko. Turabasaba kandi ko mu gihe bari mu modoka bakabona umushoferi ukora ibinyuranyije n’amategeko ko bakwihutira kubimenyesha umupolisi wese babona mu muhanda cyangwa babona uko bahamagara, bagatabaza kuri nimero ziba ziri mu modoka.”
Yibukije ababyeyi gukurikirana urugendo rw’abana babo, kumenya amakuru y’igihe baviriye ku ishuri kuko usanga hari abana babeshya ababyeyi babo ko ikigo cyatinze kubaha indangamanota bigatuma barara ku ishuri kandi baraye ahandi.
Polisi y’u Rwanda kandi nk’urwego rushinzwe umutekano, iraburira umuntu wese ugira uruhare mu gushora abana mu ngeso mbi babafatanya n’ubukene, ubushishozi buke n’ibindi bibazo byatuma babakubirana ko itazabihanganira na rimwe.
Intyoza.com