Polisi irashima uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru y’abakora ibyaha

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza rwo gukumira no kurwanya abakora ibyaha. Ni nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru dusoje mu mujyi wa Kigali hafatiwe abagabo babiri bafite amafaranga y’amiganano bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru ku gihe bagafatwa. 

Abafashwe ni Nambajimana Pascal ufite imyaka 30 y’amavuko wafatiwe mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge agerageza kubitsa amafaranga 10,000 y’amiganano k’umukozi (Agent) wa sosiyete y’itumanaho ya MTN na Sibomana Janvier w’imyaka 24 wafatiwe mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro nawe agerageza kubitsa amafaranga 9,000 y’amiganano k’umukozi wa MTN. Mu karere ka Gasabo nanone hakaba hari haherutse gufatirwa abagabo babiri bafite amadorali 200$ y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko abo bagabo bombi bafashwe ubwo bageragezaga kubitsa amafaranga y’amiganano ku bakozi ba sosiyete ya MTN.

Yagize ati “Abo bagabo bafashwe ubwo bageragezaga kubitsa ayo mafaranga ku bakozi ba MTN nabo babanza gushishoza ko amafaranga bahawe ari mazima nyuma baza gusanga ari amiganano bihutira gutabaza Polisi yihutira kubafata.”

CIP Umutesi yasabye abakozi bakora ubu bucuruzi (bacuruza mitiyu), abacuruza mu masoko atandukanye, mu tubari n’ahandi kujya bitwararika bakabanza kureba amafaranga bahawe ko yujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Abantu bakwiye kujya bitwararika bakareba amafaranga bahawe ko ari mazima kuko hari abaza kubitsa amafaranga atujuje ubuziranenge babizi kugira ngo baze kubikuza amazima ahandi, abandi bagahaha bakoresheje amafaranga y’amiganano.”

Yongeraho ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi k’ubukungu bw’igihugu nko gutuma ifaranga ry’igihugu ritakaza agaciro bikagira ingaruka ku isoko kuko ibicuruzwa bihenda cyane.

Yakomeje akangurira ibigo by’imari n’amabanki kugira ibikoresho bitahura amafaranga y’amiganano mu rwego rwo gufata uwaba ushaka kubitsa amafaranga atujuje ubuziranenge.

CIP Umutesi by’umwihariko yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye n’imikoranire myiza hagati yabo na Polisi, aho bagira uruhare rwo gutanga amakuru ku gihe abakora ibinyuranyije n’amategeko bagafatwa, anaboneraho n’umwanya wo gushishikariza n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru y’abakora ibyaha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagiriye inama abishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kubireka kuko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage iri maso kugira ngo bafatwe bakurikiranwe n’amategeko.

Nambajimana na Sibomana bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

Ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →