Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomereje kubarikorewe

Icyumweru cya kabiri cyahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana, mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2019 mu karere ka Gakenke mu murenge wa Nemba habereye amahugurwa ku bana 100 bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina barikumwe n’ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage.

Aya mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango twifuza dukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”,umushyitsi mukuru yari umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias arikumwe na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yashimiye Polisi ubufatanye igaragaza mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kwegera abaturage, haba mu buryo bwo kubacungira umutekano wabo n’ibyabo ndetse ikagira n’uruhare mu kuzamura imibereho myiza yabo.”

Meya Nzamwita yagarutse ku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi irimo gukora hirya no hino mu gihugu by’umwihariko asaba abaturage ba Gakenke kubigiramo uruhare no gukomeza kubyubakiraho baharanira kwiteza imbere.

Yavuze ko mu karere ka Gakenke hari abana bagera ku 179 batewe inda, aboneraho gusaba ababyeyi kwita k’uburere bw’abana babo babakangurira kwirinda ababashora mu ngeso z’ubusambanyi n’ibindi byaha byabaviramo gutwara inda batateganije. Yabasabye kandi kudahishira abatera inda abana kimwe n’abandi bakora ibyaha bitandukanye.

CP Munyambo yashimiye ubafatanye n’imikoranire myiza akarere ka Gakenke kagaragaje muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Yagize ati “Turashimira ubufatanye abaturage n’abayobozi b’akarere ka Gakenke mwatugaragarije muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi. Turabasaba gukomeza ubu bufatanye mukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana kugira ngo twubake umuryango twifuza.”

Yasabye ababyeyi bafite abana bakorewe ihohoterwa kutabatererana ahubwo bakagerageza kubaba hafi mu rwego rwo kubarinda kwigunga. Yakomeje asaba ababyeyi n’inzego zitandukanye mu gufata iya mbere mu kurwanya ibyo bikorwa bibi by’ihohotera rigaragara mu miryango.

CP Munyambo yavuze ko Polisi itazahwema gukomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane inda ziterwa abana ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza.

Twabibutsa ko mu bice bitandukanye by’igihugu hakozwe urugendo rugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →