Amajyepfo: Ibyo utamenye mu biganiro byaranze umwiherero w’Abayobozi ( igice cya 1)

Guhera Tariki 27 kugeza 29 Nyakanga 2019 I Kabgayi habereye umwiherero wateguwe n’Intara y’Amajyepfo witabirwa n’abayobozi batandukanye muri iyi Ntara. Ni umwiherero wize ku bibazo bitandukanye bibangamiye imibereho n’iterambere ry’umuturage, uba n’umwanya wo kongera kwisuzuma. Wasojwe hafatiwemo ingamba zitandukanye zo gufasha Ubuyobozi kwihutisha Serivise bigamije imiyoborere y’impindukamatwara.

Ni Umwiherero watumijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana, utangizwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase wasabye abayobozi batandukanye kurushaho kwegera umuturage bakamenya ibibazo afite kandi bakamuha ibisubizo aho batumva bakagisha inama.

Mbere yo kugera ku Ngamba cyangwa ibyo abayobozi b’uturere tugize iyi ntara biyemeje, hari amasomo babanje guhabwa n’abayobozi batandukanye agamije kubafasha kunoza ibyo bakorera umuturage.

Muri ayo masomo harimo;

Ikiganiro k’uburyo bwo kwihutisha iterambere ry’Intara cyatanzwe na Dr Nsanzabaganwa Monique.

Hari ikiganiro ku Mikorere n’Imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa cyatanzwe na Uwamariya Josephine ukuriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu ntara y’Amajyepfo.

Hari Ikiganiro ku Gutanga Serivise zinoze kandi zifite ireme hagamijwe gukora kinyamwuga cyatanzwe n’itsinda rigizwe na Musangabatware Clement umuvunyi wungirije, Dr Kayitesi Usta Ag CEO wa RGB, Murangwa Yussuf umuyobozi wa NISR, Ndayisaba Fidele umuyobozi wa NURC, Ngendahimana Ladislas umunyamabanga mukuru wa RALGA.

Hari ikiganiro ku Kugaragaza ibyo ukora hagamijwe kuba indashyikirwa mu kongera umusaruro cyatanzwe n’itsinda rigizwe na Biraro Obediah umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Rwamuganza Caleb umunyamabanga uhoraho muri MINECOFIN, Mukashyaka Drocelle Komiseri mu kigo cy’imisoro n’amahoro-RRA, Bahenda Joseph uhagarariye LODA.

Hari ikiganiro ku ruhare rw’Itangazamakuru mu kwihutisha impinduka mu miyoborere cyatanzwe na Ruzindana Rugasaguhunga umuyobozi w’ishami ry’itumanaho muri OGS( Office of the Government Spokesperson).

Hari Ikiganiro ku kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu cyatanzwe n’itsinda rigizwe na Karangwa Patrick umuyobozi wa RAB, Tusiime Angelique umuyobozi wungirije wa REB, Tusabe Richard umuyobozi mukuru wa RSSB/Ejo heza Scheme na Mucumbitsi Alexis umuyobozi wa NECDP.

Hari Ikiganiro ku bufatanye bw’inzego mu kubungabunga umutekano nk’inkingi y’iterambere cyatanzwe n’itsinda rigizwe na Brig. Gen Rutaha Denis Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Kajeguhakwa Jean Claude umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Kamarampaka Consolee umuyobozi wa RIB mu ntara y’Amajyepfo, Ndikumwenayo Felin umuyobozi wa NISS/IS mu ntara y’Amajyepfo.

Hari kandi ikiganiro ku micungire y’abakozi ba Leta cyatanzwe na Kanamugire Olivier wo muri PSC.

Uretse ibi biganiro byahawe abayobozi hagamijwe kunoza ibyo bakora no gushyira umuturage ku Isonga, abitabiriye uyu mwiherero banakoze umukoro mu matsinda ku nsanganyamatsiko zikurikira;

Uko banoza imitangire ya Serivise mu nzego z’imitegekere y’Igihugu yegerejwe abaturage, Indangagaciro z’umuyobozi zatuma anoza imitangire ya Serivise, Indangagaciro abayobozi bifitemo zituma bagaragaza ibyo bakora, Uko abayobozi ku nzego zose bagaragaza ibyo bakora hagamijwe kongera umusaruro, Ibibazo bibangamira imibereho y’Abaturage bikanabangamira iterambere ry’Igihugu.

Hari kandi; Ibibazo abayobozi bahura nabyo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zijyanye n’ibibazo bibangamira imibereho y’abaturage, Icyakorwa kugira ngo hakorwe ibikorwa bigira ingaruka nziza ku muturage, Ibikenewe ngo hatangwe ubutabera mu baturage, Icyakorwa ngo harwanywe akarengane mu baturage, Ibikenewe byakwihutisha iterambere ry’intara, Uburyo ihanahana makuru ryakoresha mu gusakaza insanganyamatsiko zaganiriweho mu mwiherero.

Uyu mwiherero watumiwemo abayobozi b’inzego; Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo, Abakozi b’Intara y’Amajyepfo, Abakozi bo mu bigo bikorana n’Intara ( RCA, RAB, NEC, CNF, NCDP, PSF, NURC, RLMUA), Abagize biro y’Inama njyanama z’Uturere, Komite Nyobozi z’Uturere, Abakozi bashinzwe imiromo rusange n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, Abayobozi b’Imirimo ku rwego rw’Akarere, Abahagarariye abikorera mu karere.

Soma hano inkuru bijyanye: Umwiherero: Min. Shyaka yasabye ko Ibisubizo ku bibazo by’umuturage biva mu mpapuro na Minisiteri

Igice cya kabiri turibanda ku myanzuro cyangwa ibyo abayobozi b’uturere biyemeje nyuma y’umwiherero.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →