Kigali/Nyakabanda: Abagana ibiro by’Umurenge ntibatekanye kubera inyubako yangiritse

Ibiro by’Umurenge wa Nyakabanda mu gihe bitaramara imyaka igera muri itanu bikorerwamo, bimwe mu bice bitandukanye by’iyi nyubako byatangiye kwangirika. Abagana uyu Murenge bashaka Serivise zitandukanye bahangayikishijwe no kwangirika kw’inyubako aho  bamwe badatinya kuvuga ko abubatsi baba barariye Sima cyangwa barayubatse nabi nkana.

Ahagana ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere Tariki 05 Kanama 2019 ikinyamakuru intyoza.com cyasuye iyi nyubako y’Ibiro by’Umurenge wa Nyakabanda yatangiye kwangirika bigaragarira uhinjiye wese. Bamwe mu baje kwaka Serivise usanga bavugana agahinda n’impungenge baterwa n’imiterere y’inyubako itabateye ishema kubwo kwangirika mu gihe gito ikorewemo.

Umwe mubaganiriye n’intyoza.com utashatse gutangaza amazina ye yagize ati” Iyo winjira ubona ko iyi nzu yangiritse pe! Kandi nta gihe kirekire imaze ikorerwamo. Hari n’aho uhagarara cyangwa wicara ukumva ufite ubwoba utekereza ko hari icyaguhanukira. Kuva hanze ubona ko yagiye isaduka, ihomoka inyuma n’imbere ku buryo bukabije.  Mukuri nubwo ntari umwubatsi ariko bigaragarira amaso y’aburi wese ko bayisondetse bagakabya”.

Undi ati” Kwinjira hano ukabona uburyo iyi nyubako iteye bigutera agahinda kuko aya ni amafaranga y’igihugu kandi ava muri twe, aba yatanzwe ngo hakorwe ibintu byiza, bikomeye kandi bizaramba. Iyo ubona inyubako itaranamara imyaka n’itanu imeze itya bitera kwibaza. Abariye bo barariye ariko nibura ubuyobozi ni busanasane kuko birabangamye.

Nsabimana Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda yahamirije intyoza.com ko ibyo kuba iyi nyubako akoreramo n’abandi bakozi yarangiritse ari ukuri. Avuga Ko mu bushishozi bwe abona abubatsi bashobora kuba bataravanze neza Sima n’umucanga. Gusa na none ngo iby’iki kibazo yabitanzemo raporo mu buyobozi ngo hashakwe igisubizo.

Ati ” Biragaragara ko yangiritse, twagaragaje ibikenewe kugira ngo Akarere kadufashe”. Abajijwe n’umunyamakuru niba ikibazo kitari mu bubatsi yasubije ati “…Byashoboka, kuko hari ibintu ubona koko atari ikintu kidasanzwe ahubwo ari amakosa tekiniki( erreur technique) mu mivangire y’ umucanga na Sima n’ibiki, hari ibintu ubona ari amakosa tekinike y’abantu( defaut technique).

Umurenge wa Nyakabanda ni umwe mu Mirenge 35 igize umujyi wa Kigali. Inyubako y’Ibiro by’uyu Murenge nta myaka itanu iramara itangiye gukorerwamo. Niba hatabaye imbaraga z’ubuyobozi ngo zisane mu maguru mashya iyi nyubako ikomeje gutera benshi impungenge hari abavuga ko mu minsi mike kuyinjiramo bizaba bigora abanyabwoba n’abandi batinya uko imeze.

 

 

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →