Abatwara amagare bibukijwe uruhare rwabo muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”

Kuri uyu wa 8 kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yahuguye abatwara abagenzi n’imizigo ku magare kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka. Iki gikorwa cyabaye mu gihugu hose aho muri buri karere abatwara abagenzi ku magare basobanuriwe amategeko y’umuhanda, banibutswa amwe mu makosa bakora ashobora gushyira ubuzima bwabo n’ubwabo batwara mu kaga.

Ku rwego rw’umujyi wa Kigali byabere mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, abakorera muri Nyarugenge bahuriye ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni bibutswa ibyo bagomba kwirinda no kubahiriza kugira ngo bimakaze gahunda ya Gerayo Amahoro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commisioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yababwiye ko bakwiye kumva ko nabo amategeko y’umuhanda abareba kandi bagomba kuyubahiriza kugira ngo birinde impanuka.

Yagize ati“ Niba mwemera ko muri mu bakoresha umuhanda, mugomba kubahiriza amategeko awugenga, mukirinda amakosa yose ashobora kubatera impanuka.”

Yakomeje ababwira ko Polisi y’u Rwanda iri mu cyumweru cya kane cyahariwe ibikorwa byayo aho yagihariye kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Aho abawukoresha bose bibutswa uko bagomba kwitwara kugira ngo hakumirwe impanuka zitwara ubuzima bw’abantu cyangwa zikabamugaza.

Ati “Muri iki cyumweru twahuguye abashoferi, duhugura abamotari ndetse n’abanyamaguru, none ubu nimwe banyonzi mutahiwe ngo tuganire k’uruhare rwanyu mu kwirinda no gukumira impanuka. Icyo musabwa ni ukumenya ko amategeko y’umuhanda abareba, mukirinda ya makosa yose mukora ateza umutekano mucye mu muhanda.”

Yakomeje ati “Amwe mu makosa mugomba kwirinda arimo gufata ku makamyo igihe mutwaye igare, kugenda mucengera mu bindi binyabiziga, kuvugira kuri terefoni mutwaye igare n’andi makosa muziranyeho ubwanyu.”

Yabibukije ko mu kazi bakora bakwiye kurangwa n’isuku kugira ngo abagenzi batwara batangenda bumva babangamiwe bitewe n’isuku nke y’umunyonzi.

Mu karere ka Kicukiro muri Stade ya IPRC, Chief Superntendent of Police (CSP) Gerald Mpayimana, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abanyonzi kubahiriza amategeko agenga umuhanda kuko iyo bavuze ko ibinyabiziga bigomba kubahiza amategeko n’amagare aba arimo.

Yagize ati” Ntimuzibwire ko iyo bakangurira ibinyabiziga kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka ziwuberamo amagare yo atarimo. Nk’abantu mutwara abantu ndetse n’imizigo uruhare rwanyu rurakenewe kugira ngo twirinde kandi turwanye impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. ”

Iki gikorwa kandi cyabaye no mu karere ka Gasabo, aho Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Manimba yabwiye abatwara amagare kwirinda gutwara banyweye ibisindisha, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda gukorera ahatemewe. Yaboneyeho kubasaba gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose babonye ko cyahungabanya umutekano.

Twabibutsa ko ubu bukangurambaga bwabaye mu gihugu hose aho abatwara amagare bibukijwe uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo buri muntu aho agiye agereyo amahoro.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →