Muhanga: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira umukobwa bararanye Mayor ati “aragaragurika”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki 09 Kanama 2019 yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, akurikiranweho gufata ku ngufu umukobwa ukora mukabari. Ubuyobozi w’Akarere ka Muhanga abajijwe n’umunyamakuru ku ruhare rwe muri iri fungwa ry’umukozi ayobora ati “Iyo umuntu Agaragurika…”.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko uvugwa ko yafashwe ku ngufu nyamara we akaba yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko bararanye bugacya ndetse bakaba baryamanye ku bwumvikane, birakekwa ko ngo byaba ari umupango urimo n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.

Ubwo umunyamakuru yabazaga Mayor Uwamariya Beatrice uyobora Muhanga ku bivugwa ko yaba afite aho ahuriye n’iri fatwa n’ifungwa, yasubije ati“ Iyo Umuntu Agaragurika ntabura icyo yitwaza. Reka dutegereze ibizava mu iperereza”.

Uyu mukobwa, yabwiye umunyamakuru ko Gitifu yamujyanye mu rugo iwe agiye gufata ibikoresho byo mukabari akoramo byari iwe, nyuma akamusaba ko bararana arabyemera. Yagize ati“ Nageze iwe ansaba ko turarana ndabyemera burinda bucya”. Akomeza avuga ko Gitifu atigeze amufata ku ngufu, ko baryamanye ku bushake bwe.

Ubwo intyoza.com yahamagaraga uyu mukobwa ku murongo wa terefone ye njyendanwa, imubaza ukuri ku bivugwa n’ibyanditswe ko yafashwe ku ngufu cyangwa se ari ubwumvikane ndetse n’impamvu yaba yamuteye kujya kurega yagize ati “Ntabwo navuga ngo ukuri ni uku!”.

Yongeye kubazwa bwa kabiri n’umunyamakuru w’intyoza.com ibyo gufatwa ku ngufu cyangwa ubwumvikanye aho ukuri kwabyo kuri, akomeza ati “Wapi ndumva ntacyo gutangaza mfite kindi mo ahongaho”.

Imvugo ya “ Iyo umuntu agaragurika” yakoreshejwe n’umuyobozi w’Akarere asubiza umunyamakuru w’umuseke hari benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bayinenze bavuga ko atari iya Kidipolomasi ku muntu uvugira ku mukozi ayobora unagikekwa.

Intyoza.com twifuje kumenya icyo urwego rw’ubugenzacyaha-RIB buvuga ku by’iki kibazo nti byadukundira kubera umwiherero. Igihe tubonera amakuru y’uru rwego turayakugezaho.

Kuba Gitifu byavugwa n’abantu ko yaba yagambaniwe, muri Muhanga siwe wa mbere byaba bivuzweho kuko mu minsi ishize hari umubyeyi byavuzwe ko yatezwe ibiyobyabwenge arafatwa arafungwa, ndetse Mayor w’akarere yari mubashyirwaga mu majwi na nyirubwite. Byavugwaga ko azira kutavuga rumwe n’ubuyobozi no kubutangaho amakuru mu banyamakuru no mu nzego zindi z’ubuyobozi n’ubwo nyuma yaje kurekurwa. Ibivugwa n’abantu ni byinshi ariko ni ugutegereza ibizava mu iperereza ry’ubugenzacyaha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →