Gabiro: Abapolisi 43 Bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’Umutekanno irimo guhuza ibihugu 26

Abapolisi bagera kuri 43 bitabiriye imyitozo ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, Amerika n’Uburayi yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 mu kigo cya gisirikari i Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abantu bagera ku 1200 baturutse mu bihugu 26, aho bagiye kungurana ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihe cy’ibyumweru bibiri azamara.

Iyi myitozo ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu mahoro kandi arambye” ku ntego yo kongera ubushobozi buturutse ku myitozo iteguye neza hibandwa cyane ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Muri iyi myitozo kandi bazagaruka ku masomo arebana no kurinda abanyacyubahiro, gutabara abari mu kaga ndetse no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana avuga ko iyi myitozo izafasha abapolisi kumenya uburyo bwo gutabara, kwirinda n’uburyo bacungira umutekano w’abanyacyubahiro ndetse n’uko baha ubutabazi bw’ibanze uwakomeretse.

Yagize ati “Kwiga ni uguhozaho, iyi myitozo abapolisi bazayikuramo ubunararibonye banasangize bagenzi babo ibyo bafitemo uburambe nk’ibirebana no guhosha imyigaragambyo, uko barinda abanyacyubahiro (VIP) ndetse n’uburyo bwo kwita no gutabara abari mu kaga.”

Yokomeje agira ati “Umusaruro w’iyi myitozo uzakomeza gushimangirwa n’ubushobozi inzego zacu zishinzwe umutekano zigaragaza mu gucunga abaturarwanda n’ibyabo ndetse bakanafasha no gutanga ituze mu bihugu bigifite umutekano muke”.

Iyi myitozo yateguwe k’ubufatanye bw’igisirikari cy’u Rwanda, icya Amerika, ibihugu bitandukanye bya Afurika, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Twabibutsa ko u Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bya Centre Afurika na Sudani y’Epfo, aho bakoresha ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga mu gukemura ibibazo abatuye ibyo bihugu bafite.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →