Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 iki gikorwa cyo guha abaturage ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) cyatangirijwe mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze n’iy’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza na Bugesera, aho iki gikorwa cyabereye mu nteko z’abaturage nk’uko zisanzwe ziba buri wa kabiri w’icyumweru mu gihugu hose.
Bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki ya 15 Nyakanga 2019, harimo n’igikorwa cyo guha ubwisungane mu kwivuza abantu 3,000 mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bafite ubuzima bwiza.
Mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza ubu bwisungane bwahawe bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Mwiri na Ndego bagera ku 1000 bahuye n’amapfa kurusha abandi.
Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, nyuma yo gushyikiriza ubwisungane mu kwivuza abo baturage mu nteko rusange, yababwiye ko Polisi idashinzwe kurinda umutekano w’abaturage gusa ahubwo ko inaharanira iterambere n’imibereho myiza yabo.
Yagize ati “Nk’uko Polisi yubakira abatishoboye, igaha amashanyarazi abatayafite ndetse igatanga n’amaraso afasha abayakeneye ni nako yita k’ubuzima bw’umuturage imuha ubwisungane mu kwivuza kuko umuntu adafite amagara mazima atabasha gufatanya na Polisi gucunga umutekano.”
Yakomeje ababwira ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gucunga umutekano ndetse no guhanahana amakuru bicyenewe kuko Polisi itabasha kuwugeraho kimwe n’izindi nzego ziwushinzwe hatabayeho ubufatanye n’abaturage.
Ngarambe Alphonse ushinzwe ubuzima mu karere ka Kayonza wari unahagarariye ubuyobozi bw’akarere yashimangiye ko Polisi iyo ifatanyije n’abaturage ubyungukiramo ari umuturage kandi ko iyo umuturage yungutse igihugu gitera imbere.
Umwe mu baturage wahawe ubwisungane mu kwivuza Ntirivamunda Vincent w’imyaka 60 y’amavuko usanzwe ubana n’ubumuga yavuze ko kuba umuryango we w’abantu umunani (8) wishyuriwe mituweli ashimira Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyiza k’indashyikirwa yamukoreye. Yavuze ko byamugoraga kubona ubushobozi bwo kwiyishyurira umuryango we, aho ubusanzwe ngo yajyaga ayitanga ari uko hari abagiraneza bamugobotse cyangwa umwaka ukamucika atayitanze.
Matibori Scovia nawe ni umupfakazi w’imyaka 46 ufite umuryango w’abantu 8 bose bahawe ubwisungane mu kwivuza. Yavuze ko yapfushije umugabo abana bose ari bato kuko umukuru afite imyaka 17 umuto akagira 5, avuga ko Polisi y’u Rwanda yamutunguye ngo yumvaga ko ishinzwe kurwanya ibyaha none ngo yamenye ko irwanya n’ibindi bibazo byatera umutekano muke abaturage. Ati “Nanyuzwe cyane ndanatungurwab ubwo basomaga amazina yanjye ngo ntambuke mfate mituweli.”
Mu karere ka Bugesera ubu bwisungane mu kwivuza n’aho bwahawe abaturage 1,000 bo mu miryango 195 itishoboye batoranijwe n’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Rweru.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, Gakwerere John yavuze ko ntagisa nko kugira Polisi y’u Rwanda yita ku baturage bayo ikifuza ko bagira imibereho myiza.
Yagize ati “Nk’ubu itangiye ubwisungane mu kwivuza imiryango 195 igizwe n’abantu 1,000 baduhaye Miliyoni eshatu (3). Ubu bwisungane buzafasha abantu bari mu cyiciro cya gatatu n’icya kabiri kuko icya mbere cyo gisanzwe cyishyurirwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko impamvu akarere kahisemo umurenge wa Rweru ari uko ariho bahuye cyane n’ikibazo cy’izuba ryinshi aho bakuraga ubwisungane mu byo bejeje ariko imyaka ikaba yararumbye.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri iki gikorwa cyiza ikoze dore ko atari n’ ubwa mbere kuko isanzwe igikora buri mwaka ifatanya n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere, akayizeza ko nabo batazayitenguha mu bufatanye ubwo aribwo bwose.
Ijambo yagejeje ku baturage bari bitabiriye inteko rusange nyuma yo gutanga ubu bwisungane, umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Mayange riherereye mu karere ka Bugesera, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yababwiye ko gufatanya n’abaturage bitagarukira mu gucunga umutekano gusa bahanahana amakuru atuma ibyaha bikumirwa bitaraba.
Ati “Polisi igira n’uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’umuturage kuko umutekano nyawo ushingira ku kuba umuntu ari muzima atarwaye kandi atanashonje.”
Rukongi Vincent de Paul umwe mu baturage bo mu kagari ka Nemba wahawe Mituweli yashimiye igikorwa cyiza Polisi ibakoreye ibaha ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2019-2020.
Ati “Turashimira Polisi igikorwa cyiza idukoreye twari twarahuye n’ikibazo cy’amapfa twibazaga aho tuzakura mituweli ariko Polisi irayiduhaye.”
Avuga ko kubera iki gikorwa cyiza Polisi ibakoreye we na bagenzi be biteguye gukora amanywa n’ijoro bicungira umutekano aho babonye ikitagenda neza bakitabaza Polisi ikabafasha.
Mu ntara y’Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve aho ubwisungane mu kwivuza bwahawe abaturage bagera kuri 600.
Igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, National Police College (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu wavuze ko Polisi ishimira uruhare rw’abaturage kuko bakorana nayo bya hafi na hafi mu gukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe.
Yagize ati “Muri iyo mikoranire myiza Polisi nayo igira uruhare mu gufatanya na Leta kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage cyane ko Polisi iba yifuza gucungira umutekano abaturage bafite ubuzima bwiza kandi nabo bakagira uruhare mu kuwicungira bafite ubuzima buzira umuze.”
Yabasabye gukomeza kugira ubwo bufatanye barwanya ibyaha bitandukanye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abana, ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi bihutira gutangira amakuru ku gihe.
Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza basabwe kutarembera mu ngo zabo ko mu gihe barwaye bajya bihutira kujya kwa muganga.
intyoza.com