Abaturage b’Umurenge wa Burega bavuga ko imyaka ibaye myinshi badahinga ngo basarura kubera inkende ziva mu ishyamba zikona ibyo bahinze. Bavuga ko batakiye inzego zitandukanye babuze ubumva. Bavuga kandi ko izi nkende ari iza RDB, ko yaza ikazibakiza kuko badatuye muri Parike.
Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com kuri uyu wa Kabiri Tariki 13 Kanama 2019 bavuga ko izi nkende akenshi zizamuka mubaturage mu masaha ya mugitondo n’ay’umugoroba zije gushaka ibyo zona. Bavuga ko nta muturage ugihinga imyaka ngo asarure kuko zibirira mu mirima ku buryo byaba Ibigori, Soya, Ibijumba, Ikawa, Amashaza, mbese ngo nta kintu zitarya.
Umwe mu baturage uvuga ko yazengerejwe n’izi nkende utwo ahinze zisarurira, yabwiye intyoza.com ati” Ziraza ntacyo zisiga, ni nyinshi kuko harimo izimaze gukura, udutoya, byose zirarya. Mbese Turifuza ko banyirazo bariya bashinzwe ibidukikije baza bakazifata bakazijyana muri Parike nubundi kuko hano nti turi muri parike, bakazidukiza kuko hano ziratwononera”.
Nikuze Didasiyana utuye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Karengeri avuga ko izi nkende zaje mu mwaka wa 2011 bakabanza kuyoberwa ibyo aribyo ku buryo mu bihe bya mbere zaboneraga bakagira ngo ni abajura biraye mu myaka yabo.
Ati“ Naramanutse nsanga imirima y’amashaza yatonowe nsubira mu rugo ndimo kuvuza induru ngo abantu badutonoreye amashaza, abo murugo nabo bati abantu batwibye ku manywa bagatonoreramo ni bande? Muri 2012 nibwo twamenye ko ari inkende kuko twaziboneye zikajya zizamuka. Twahingaga intoryi, twarabiretse duhinga Karoti, n’amashu ejobundi narayahinze zirazamuka zikarya ibihaza by’amashu, n’urubingo ziraza zikarya.Turashaka ko baza bakazitwara ntabwo wamenya n’umubare wazo”.
Uretse kuba izi nkende zona imyaka y’abaturage, ngo hari n’ubwo zihohotera abana nk’abajya ku ishuri. Si abana gusa kandi ngo n’abagore haba ubwo zibasuzugura bagakizwa n’amaguru.
Habarurema Elias asaba ko RDB yaza igatwara amatungo yayo. Ati “ Twifuzaga ko rwose RDB yaza aya matungo ikayajyana cyangwa se ikareba ukuntu yayazitira. Ziduteye ikibazo rwose cyane kuko zirona kuva Karengeri, Taba na Cyinzuzi, mbese zarampombeje nk’igihembwe cy’ihinga gishize nahinze inyanya zarampombeje nk’ibihumbi 50, mpinga amatunda aya arandaranda ku biti ayo zayanciyeho kandi ni ikintu cyanyinjirizaga amafaranga”.
Kamugwera Yozefa, utuye mu kagari ka Taba avuga ko bakanguriwe guhuza ubutaka ngo bahinge Ibigori ariko izi Nkende zihindura gahunda. Ati “ Hari igihe batubwiye duhuze ubutaka duhinge ibigori, ibigori nti tujya tubihahinga kuko zirabirya. Bati tuzahinga amajeri-Amashaza, nti duhinga ahubwo rimwe hari igihe zaduteranije n’abantu tugira ngo ni abagiye kutwiba”.
Uyu mubyeyi avuga ko uretse kuba zibonera ngo banafite impungenge z’indwara zishobora kubatera. Ati “ Nk’ubu nk’izi ndwara bavuga ntabwo tuzi…, n’aho zituma ntituhazi nta n’urabona umupfu wayo avuge ngo iyi nkende yazize iki? Icyo twifuza ni uko zihavuye twagira umutekano kuko zidutera inzara”.
Mbera Rodrigues, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Burega ahamanya n’aba baturage ko ikibazo cy’inkende kibakomereye, ko bakeneye ubuvugizi bwatuma umuturage ahinga yizeye gusarura atonewe n’Inkende. Gusa na none avuga ko ikibazo bakigejeje ku nzego zitandukanye bakaba bizeye igisubizo.
Ati “ Ikibazo cy’Inkende turakizi kuko nanjye ubwanjye n’ubwo ntari mpari ( ni mushya mu Murenge) nari nkizi ko zonera abaturage. Umwaka ushize byarasakuje cyane amajwi yanyu ntabwo yagarukiye aha ngaha yageze n’ahandi harenze aha ubuyobozi bw’Akarere busaba RDB kuza kureba ikibazo cyabaye aha. Ari ubuyobozi bw’Akarere ari na RDB barabizi bari kudushakira umuti niba bazazimukana bakazijyana nk’ikigali badahinga si mbizi. Turakizi ko ari ikibazo gikomeye”.
Intero y’abaturage ni uko ubuyobozi by’umwihariko RDB ifite izi nyamaswa mu nshingano zayo yabakiza guhora bonerwa nazo ariko kandi bagakira n’impungenge z’uko zishobora no gugira indwara zibanduza dore ko bavuga ko umubare wazo ari mwinshi cyane ku buryo iyo zizamukiye mu mirima y’abaturage ntacyo zisiga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com