• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Abanyeshuri n’abarezi baganirijwe kuri gahunda “Gerayo Amahoro “

Umwanditsi
August 17, 2019

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha abanyeshuri uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, abanyeshuri n’abarezi barishimira ubumenyi bunguwe ku mikoreshereze y’umuhanda muri iki cyumweru cya 14 cy’ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’.

Kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ubu bukangurambaga bugamije gukumira impanuka mu bakoresha umuhanda bose, bwakomereje mu gihugu hose aho abanyeshuri  bagaragarijwe uruhare bafite mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, k’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, inama y’igihugu y’abana (NCC) ndetse n’ishyirahamwe ryigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda rizwi nka ANPAER (Association Nationale des Proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda).

Kwigisha abanyeshuri uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bizamara amezi abiri, aho bazarushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” bwabereye ku ishuri rya Excella School riherereye mu murenge wa Kimironko akarere ka Gasabo, aho abaryigamo n’abarezi babo basobanuriwe uko ukoresha umuhanda agomba kwitwara kugira ngo yirinde icyamuhutaza cyangwa ngo ahutaze abandi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yabasobanuriye impamvu nyamukuru zitera impanuka kandi ababwira ko kuzirinda bishoboka.

Yagize ati “Uburangare bw’abakoresha umuhanda bugira uruhare runini mu guteza impanuka. Ikindi hari n’abadasobanukiwe amategeko y’umuhanda ari nabyo byatumye Polisi ihitamo kubahugura kugira ngo bagire ubumenyi burushijeho ku mategeko y’umuhanda bityo bibafashe kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.”

Yasabye abanyeshuri kujya bambukira ahagenewe kwa mbukira abanyamaguru (Zebra Crossing) mu rwego rwo kwirinda impanuka bakabanza kureba ko nta kinyabiza cyabasatiriye. Yakomeje asaba abanyeshuri kwirinda gukinira mu muhanda, gukoresha telefoni n’ibindi bishobora gutuma batumva neza abo basangiye umuhanda.

CIP umutesi yabwiye aba banyeshuri ko bagomba kujya bagendera ku gice cy’ibumoso bw’umuhanda mu rwego rwo kwirinda kugongwa n’ibinyabiziga bibaturutse inyuma.

Yagize ati “Umunyamaguru agomba kugendera ibumoso bw’umuhanda kugira ngo abone ikinyabiziga kimuturuka imbere ku buryo n’ikigenda nabi yagihunga kitaramugeraho. Mu gihe iyo ugendeye iburyo bw’umuhanda ibinyabiziga bishobora kukugonga biguturutse inyuma kuko uba utabireba ngo uhunge.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yagiriye inama abagenda kuri moto yo kujya bambara ingofero yabugenewe (Casque) ndetse bakabuza abamotari kwirukanka no gusesera mu bindi binyabiziga kuko aribwo buryo bwiza bwo kwirinda impanuka.

Ntaganda ornella Adele umunyeshuri wiga kuri iki kigo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, avuga ko hari byinshi yungutse birimo uko umunyamaguru akoresha umuhanda ndetse n’ubusobanuro bw’ibyapa n’ibimenyetso bimwe na bimwe bikoreshwa mu muhanda.

Ntaganda yasabye bagenzi be kurangwa n’umuco wo kubungabunga umutekano wo mu muhanda, birinda amakoso ashobora kubateza impanuka.

Juuko Robert umurezi muri iki kigo yavuze ko bazakomeza gusobanurira abanyeshuri babo uburyo bunoze bwo gukoresha umuhanda hagamijwe kubarinda icyabahutaza mu gihe bakoresha umuhanda.

Yavuze ko igihe abanyeshuri bagiye gusubira mu ngo iwabo bakwiye kujya bibutswa imyitwarire igomba kubaranga bari mu muhanda bataha kugira ngo bagere imuhira amahoro.

Ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda bwabereye hirya no hino mu gihugu aho abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye basobanuriwe ko bafite uruhare runini mu kwirinda impanuka no kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga