Kamonyi/Rukoma: Umugoroba w’Ababyeyi wafashije imiryango 28 gusezerana

Imiryango 28 yabanaga itarasezeranye haba mu mategeko n’imbere y’Imana kuri uyu wa 17 Kanama 2019 yasezeranye nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’Umugoroba w’Ababyeyi. Uku gusezerana kwahawe umugisha n’itorero EPR ryasezeranije iyi miryango aho ryagize bimwe ryigomwa mubisanzwe bisabwa umukirisito waryo ugiye gusezerana.

Mu buryo bw’Amategeko, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma bwasezeranije imiryango 22 mu ruhame mu kagari ka Murehe mu Mudugudu wa Kamuzi ahari amashuri abanza n’urusengero rwa EPR ari naho bahise bakomereza imihango yo gushyingirwa mu buryo bw’Itorero. Indi miryango 6 yari imaze iminsi isezeranye mu mategeko yiyongereyeho binjira mu rusengero ari imiryango 28.

Muderi Jean, umwe mubagize Komite y’umugoroba w’Ababyeyi yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyavuye mu mbaraga z’umugoroba w’ababyeyi no gushaka gukemura bimwe mu bibazo byo mu ngo birimo amakimbirane no kutizerana mu babana mu rugo.

Ati“ Iki gikorwa ku girango tukigereho rero twashingiye ku bibazo byo mu ngo, kuko henshi usanga bagira amakimbirane ashingiye ku kutizerana kuko buri wese aba yumva nta kimufatanije n’undi. Twagiye duhura kenshi tukabaganiriza ku bijyanye no gusezerana uko dukoze umugoroba w’Ababyeyi. Twagiye kandi tubasura mu ngo iwabo, bamaze kubyemera dusaba ubuyobozi kuborohereza mu kuza kubasezeranyiriza ahabegereye hari n’itorero naryo twari twasabye ko ridufasha”.

Bamwe mubasezeranye bishimiye iki gikorwa ndetse biyemeza ko nabo bagiye gufatanya n’umugoroba w’ababyeyi gukangurira indi miryango kuva mucyo bise amanegeka y’ubuzima butazwi n’amategeko.

Niyomuhoza Sezari, wari umaze imyaka 6 abana n’umugore badasezeranye ahamya ko yabagaho mu buryo budasobanutse, bumeze nko kuba mu manegeka aho amategeko atakuzi.

 

Ati“ Maze imyaka 6 mbayeho mu buryo budasobanutse. Gufata icyemezo byatewe n’ibiganiro twahawe mu mugoroba w’Ababyeyi bituma twiyemeza guca mu nzira zemewe n’amategeko n’Imana ibirebe. Twari nk’Abantu baba mu manegeka kuko nta mategeko yari atuzi. Gusezerana bigiye gutuma twubaka dushyize hamwe nta rwikekwe kuko ubu amategeko aratuzi ndetse no mu itorero turemewe”.

Kamayirese Amina, ahamya ko kuba asezeranye abikesha umugoroba w’Abayeyi wabegereye nk’umuryango. Ati “ Umugoroba w’Ababyeyi waraje ukajya utugira inama, batwumvisha buryo ki ibi bintu ari byiza kandi natwe ni ukuri turabona ari byiza. Hari ikigiye guhinduka haba mu mibanire ndetse no mu buzima busanzwe kuko nabagaho ndi umugore ariko utazwi n’amategeko yaba aya Leta n’ay’Itorero, ubu rero nanjye hari agaciro ngize kandi nzanakangurira abandi kuba mu buzima bufite isezerano rizwi”.

Nyirazaninka Dina, yabaye Marene w’umwe mu miryango yasezeranye. Ahamya ko umugoroba w’Ababyeyi ari imwe mu nzira yo kubaka umuryango Nyarwanda. Ati“ Umugoroba w’Ababyeyi ndawitabira cyane kuko nigiyemo byinshi birimo uko umuntu ashobora kubana n’uwo mu rugo nta makimbirane bafitanye, ndetse n’uko mwayakemura igihe abaye kuko nta zibana zidakomanya amahembe. Mu mugoroba w’ababyeyi nahasanze urufunguzo rw’imibanire myiza y’umuryango”.

Sindayigaya Modeste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagri ka Murehe ahamya ko gusezerana kw’iyi miryango biturutse mu bukangurambaga bwakozwe n’umugroba w’ababyeyi ari igikorwa nk’ubuyobozi bishimiye. Avuga kandi ko iyi miryango yakanguriwe ndetse ikigishwa uko bakwiye kubana no kwirinda ihohorerwa iryo ariryo ryose no kurwanya amakimbirane bakabaho mu muryango bashyize hamwe.

Akomeza avuga ko imwe mu nyungu yo gusezerana ari uko imiryango ibaho izwi mu mategeko, nta rwikekwe k’uwo mubana atari uwawe. Hari ukuba mwanditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’abana bakagira uburenganzira mu mategeko no kubyo bagenerwa. Hari kandi gukorera hamwe ku bw’inyungu z’umuryango n’ibindi.

Twizeyimana Evaliste, Umushumba muri Paruwasi ya Kamuzi mu Itorero EPR avuga ko Umugoroba w’Ababyeyi wakoze ibikomeye. Avuga ko iki gikorwa nk’Itorero bakibonamo mu buryo bw’ivugabutumwa rihindura imibereho y’abaturage ari nabo bakirisito babo, ivugabutumwa rijyana n’iterambere ry’imibereho y’abanyarwanda muri rusanjye.

Twizeyimana, avuga ko nk’itorero bishimira ko abaturage ari nabo bakirisito babo bava mu makimbirane, bakareka kubana mu bujiji bakamenywa n’amategeko ndetse no mu itorero bakagira ijambo. Avuga ko kubera iki gikorwa n’agaciro kacyo bakuyeho imisanzu yose isanzwe isabwa umukirisitu ugiye gusezerana. Akangurira imiryango kubana ifitanye isezerano kugira ngo birinde byinshi birimo amakimbirane ya hato na hano no kutizerana, ariko kandi no mu buryo bw’itorero ngo bakava mu Miziro aho iyo babana badasezeranye hari byinshi baba batemerewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →