Kamonyi: FUSO yabuze feri igonga Tagisi-Hyace ( Twegerane) batandatu barakomereka

Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa 20 Kanama 2019, Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite Pulaki Nomero RAC578Q yavaga Karongi yerekeza ku ruganda rwa Skol yageze i Runda imanuka imaze kurenga mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ibura feri igonga Tagisi itwara abagenzi izi zizwi nka Twegerane ifite Pulaki RAC 608 J, abantu batandatu barimo n’umushoferi wa Fuso bahita bakomereka.

Muhawenimana Dieudonne, umukigingi w’iyi Fuso yabwiye intyoza.com ko iyi modoka yavaga Karongi aho yari yajyanye inzoga igaruye amakese 680 yari ipakiye arimo ubusa yerekeza ku ruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove.

Yagushije urubavu mu muhanda ahazwi nko ku ngwa wenda kugera Kamuhanda.

Avuga ko ubwo bageraga ku Ruyenzi bakimanuka shoferi yakoze kuri Feri akayibura, ashyizemo Vitensi irayanga, abura aho ayihengeka kuko ahashobokaga ngo ni mu ruhande rw’izizamuka ariko hari imodoka nyinshi.

Yakomeje kurwana n’imodoka anyura hagati y’izizamuka n’izimanuka ageze ahazwi nko Kungwa akubitana na Tagisi Hiyasi yazamukaga arayigonga ari nako guhita igwa aho. Abagenzi batanu bari muri iyi Tagisi bahise bakomereka ndetse na Shoferi wa Fuso.

Hyace yagonzwe niyo yabaye Feri ya Fuso.

Iyi modoka yaguye igushije urubavu rw’ibumoso yahise yitambika mu gice kimwe cy’umuhanda cy’imodoka zimanuka ku zizamuka hasigara akanya gato cyane byatumye urujya n’uruza rw’imodoka ruba rwinshi uretse ko Polisi yahise ihagoboka igatabara.

Kuva ahagana ku i saa munani kugeza i saa kumi n’iminota 21 nibwo iyi Fuso yakuwe mu muhanda ndetse n’amakese yari ipakiye arimo ubusa yose yamaze gukurwamo. Abakomerekeye muri iyi mpanuka berekejwe kwa muganga.

Aha barimo bayegura.

 

Amwe mu makese yari muri iyi Fuso.

 

Bari bamaze kuyegura.

 

 

Bayeguye ariko amapine y’imbere n’umutambiko afasheho byari byatandukanye n’imodoka. Aha bayasunikaga ukwayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →