Uruganda rutunganya Umuceri rwa Mukunguri, ni narwo rutunganya ibicanwa (Briquette) biva mu bisigazwa by’umuceri. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko iki ari igisubizo ku bidukikije no kubahendwaga n’inkwi n’amakara.
V/Mayor Tuyizere, yabwiye intyoza.com ko ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye ubukangurambaga buhereye mu bigo by’amashuri hagamijwe kurengera ibidukikije by’umwihariko amashyamba abantu batemaga bashakisha inkwi n’amakara. Avuga kandi ko ibi bicanwa (Briquette) bihendutse bikaba binaramba.
Avuga ku cy ubuyobozi burimo gukora, yagize ati“ Icyambere ni ubukangurambaga bwo kumvisha abantu ko ariya Makara ( Briquette) akorwa n’Uruganda rwa Mukunguri ahendutse, ari ku giciro ariko anahendutse ku kurengera ibidukikije”.
Akomeza ati“ Ubaze inkwi zikoreshwa mu bigo by’amashuri bya Kamonyi, ubaze amasiteri bakoresha buri munsi, ni amafaranga menshi ariko ni n’ibidukikije byinshi byabangamiwe”. Akomeza avuga ko icyo ubuyobozi bwakoze ari ukumvikana n’abayobozi b’ibigo aho bakoze urugendo shuri muri kimwe mu bigo by’Akarere ka Muhaga gikoresha ibi bicanwa. Avuga ko bashimye uko bikoreshwa n’igiciro bakiyemeza nabo gutangira kubikoresha.
V/Mayor Tuyizere avuga kandi ko mu gihe ibigo by’amashuri byakoresha Briquette nibura byagira uruhare mu kurengera ibidukikije ariko kandi bakanahendukirwa kurusha kuko amakara n’inkwi bibatwara amafaranga menshi ugereranije n’ayagenda kuri Briquette. Ibi kandi ngo bizanatuma abaturage nabo babigiraho bityo mu gihe gito ikoreshwa ry’inkwi n’amakara ribe amateka, ibidukikije bibungabungwe.
Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase basuye uruganda rwa Mukunguri rutunganya aya Makara bashima uburyo akoze ndetse n’igiciro cyayo, bashima uko akoreshwa kuko aramba kurusha amakara, Inkwi na Gaz, basaba ko ubuyobozi bwafatanya n’uru ruganda mu gukangurira Abanyakamonyi n’Abanyarwanda muri rusange ikoreshwa ry’ibi bicanwa( Briquette).
Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko benshi mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bazi neza ko ikoreshwa ry’aya Makara koko rihendutse, ari amakara aramba ndetse bakaba barashimye babihereye mu rugendo shuri bakoze, ariko ngo ikibazo gikomereye bamwe ni uko mu nkwi n’amakara ariho bariraga kuko gutanga amasoko byari bikijije bamwe aho bafite uko babarana imibare na ba Rwiyemezamirimo bakagira ibyo bisagurira mu gihe ngo ni biba gukorana n’uruganda imibare ya bamwe n’ibyo babonaga bitazakunda.
Soma inkuru zifitanye isano n’iyi umenye byinshi kuri ibi bicanwa:Kamonyi: Amakara akorwa mu bisigazwa by’umuceri ni igisubizo kubidukikije no kubahendwa na Gaz
Indi nkuru: Kamonyi: Minisitiri Shyaka yijeje uruganda rukora amakara mu bisigazwa by’umuceri isoko
Soma indi nkuru hano: Minisitiri Shyaka asanga Abanyakamonyi badakwiye kuba bagikoresha inkwi n’amakara
Munyaneza Theogene / intyoza.com