Kamonyi: Abantu 17 bari mubitaro bazira “Ikigage”

Abaturage 17 bo mu Mudugudu wa Mbari, Akagari ka Karengera ho mu Murenge wa Musambira bari kwa muganga, aho bikekwa ko bazira ikigage banyoye mu bukwe bwabereye aho mu Mudugudu kuri uyu wa 21 Kanama 2019. Abaturage bavuga ko umubare urenze kure 17 utangazwa n’ubuyobozi. Ibi byatumye hoherezwa abayobozi ku musozi gushaka uwanyoye ku kigage wese.

Mu kigo nderabuzima cya Musambira ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yahageraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ahagana ku i saa kumi, hari abarwayi 17 barimo batatu boherejwe mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza ko iby’iki kibazo yabimenye ku i saa sita n’iminota 38 abibwiwe na Titireri w’iki kigo nderabuzima. Ubwo yabibwirwaga ngo hari hamaze kugera abarwayi 9 gusa.

Nyuma y’amasaha atatu aba barwayi bari bamaze kwikuba inshuro ebyiri zirenga, harimo n’aba batatu bahise bajyanwa byihuse mu bitaro bya Remera-Rukoma ngo bitabweho kuko bari barembye kurusha abandi.

Gitifu Mpozenzi, avuga ko babwiwe n’abaturage ko ibibazo byatewe n’ikigage banyoye. Avuga kandi ko basabye ubuyobozi ku mudugudu kunyura mu ngo z’abaturage, urugo ku rundi bashaka uwaba yaranyoye kuri ubu bushera wese ngo aze kwa muganga apimwe. 

Agira kandi ati ” Twabimenye ubwo abaturage bari baje kwivuriza hano ahagana saa saba ariko abenshi baje nyuma ya saa sita bamaze kumva umubiri wabo uhinduka. Abo twagerageje kuganiriza batubwiye ko hari ubukwe ejo, aho abasomye ku kigage bari bazanye bagaragaje ibimenyetso byo kutamererwa neza munda, abandi bakaruka, abandi bamwe na bamwe bakadiyara(guhitwa), bituma abo byafashe mbere bihutira kujya kwa muganga ari nabo batugaragarije ko ibibazo byabaye muri uwo mudugudu”.

Bamwe mubo umunyamakuru yasanze kwa muganga bavuga ko bafashwe kuva mu ma saa sita z’ijoro gukomeza mu gitondo n’umunsi wose. Bavuga ko bafatwaga baribwa umutwe, munda, baruka ndetse banahitwa( bacisha hasi no hejuru). Hari kandi abavuga ko hari abatinye kujya kwa muganga kubera nta Mituweli abandi nabo bakihagararaho bumva ko bidakomye.

Mu gihe ubuyobozi buvuga ko bumaze kubona abaturage 17, abaturage bo bavuga ko umubare urenga kure cyane ngo kuko mugisharagati aho bari bateraniye harimo abasaga ijana kandi bose ngo banyoye kuri iki kigage.

Umwe muri aba unahuza na bagenzi be yabwiye intyoza.com ati” Ni ku muvandimwe twanyoye rwose, ntabwo twavuga ko twarozwe kuko nabo bafashwe bararembye. Twari benshi mugisharagati turenga ijana. Njye nafashwe ncibwamo nyuza hasi no hejuru ndetse no kubabara umutwe. Ikibazo ni uko kubera ubwinshi bwabo duhuje ikibazo abo kutwitaho ni bacye cyane”.

Ahagana ku i saa kumi n’imwe ubwo umunyamakuru yavaga kuri iki kigo nderabuzima hari abandi baturage batatu bari bahageze, ariko ubuyobozi bukiri ku musozi bukangurira uwanyoye ku kigage wese kwerekeza kwa muganga. Hari kandi ubuyobozi bushinzwe ubuzima ku rwego rw’Akarere n’izindi nzego aho bakurikirana iby’iki kibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →