Abakorera mu Gakiriro ka Gisozi bongerewe Ubumenyi mu kizimya inkongi y’umuriro

Mu rwego rwo kurwanya inkongi z’umuriro zibasira abantu n’ibyabo, Polisi y’u Rwanda yakomeje ibikorwa isanzwe ikora byo kongerera ubumenyi abanyarwanda mu bijyanye no kurwanya no bakwirinda inkongi z’umuriro by’umwihariko mu bigo by’amashuri, ibitaro, amahoteli, amazu y’ubucuruzi, amabanki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu dukiriro.

Kuri uyu wa 22 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi yahuguye abakorera mu Gakiriro ka Gisozi bibumbiye muri koperative ADARWA uko bakwirinda inkongi z’umuriro ndetse nuko bakoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro mu gihe bahuye nawo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yasabye abakorera ubucuruzi n’ubukorikori mu gakiriro ka Gisozi kwirinda gukoresha insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Mwirinde gukoresha insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge kuko byagiye bigarara ko zigira uruhare runini mu gutuma habaho inkongi z’umuriro za hato na hato.”

Yakomeje asaba abakorera mu gakiriro ka Gisozi kwirinda kunywera itabi mu ibarizo kuko igihe bajugunye ibisigazwa byaryo aho babonye bishobora gutera inkongi y’umuriro.

ACP Seminega yibukije abakorera muri ako gakiriro kujya bakoresha imbata z’amashanyarazi (installation) mu buryo bwiza kandi bagakoresha abakozi bazi kuzikora mu buryo butateza ibibazo.

Yongeyeho ko bazajya birinda gusudirira mu ibarizo kuko bishobora gutera inkongi y’umuriro mu buryo bwihuse, ababwira ko gukoresha imashini zifite ubushobozi bunini nabyo bigira uruhare mu guteza inkongi z’umuriro bityo ko bajya bubahiriza ko imashi n’insinga zakoreshejwe binganya ubushobozi n’aho barahurira umuriro w’amashanyarazi.

Twagirayezu Thadee, umuyobozi wungirije wa Koperative ADARWA yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa yabahaye avuga ko byabongereye ubumenyi mu guhangana n’inkongi z’umuriro, akomeza avuga ko mu gihe havutse inkongi y’umuriro itunguranye nabo babasha  kuyizimya, byarenga ubushozi bwabo bakitabaza Polisi.

Yagiriye inama abandi bantu kujya basaba ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi rikabaha amahugurwa nk’aya abongerera ubumenyi mu guhangana n’inkongi z’umuriro.

Aya mahugurwa kuva Polisi yayatangira mu kwezi kwa mbere 2019 hamaze guhugurwa abantu 2484 mu gihugu hose kandi ibi bikorwa biracyakomeje aho bazagenda bahugura amakoperative n’amakompanyi atandukanye ndetse n’ibindi bigo.

Imibare igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka mu gihugu hose habaye inkongi z’umuriro 56 aho zahitanye abantu barindwi hagakomereka abantu babiri, inyinshi murizo zikaba zarabereye mu mujyi wa Kigali, mu gihe umwaka ushize kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi habaye inkongi z’umuriro 72.

Umuyobozi w’iri shami rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro n’ubutabazi yabwiye abaturage bakorera mu gakiriro ka Gisozi ko mu gihe bahuye n’inkongi y’umuriro bahamagara imirongo ya Polisi itishyuzwa ariyo 111, 112 cyangwa 0788311120.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →