• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kamonyi: Ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe yishe mushikiwe akoresheje ifuni anakomeretsa Nyina bikomeye

Umwanditsi
August 23, 2019

Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 z’Igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 23 Kanama 2019 mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda uwitwa Bikorimana w’imyaka 32, arakekwaho kuba yishe mushikiwe amukubise ifuni akanakomeretsa mu mutwe bikomeye Mama umubyara.

Amakuru agera ku intyoza.com ariko kandi yemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ni ay’uko uyu Bikorimana bivugwa ko amaze imyaka ine ajunjamye, afatwa nk’umurwayi wo mu mutwe yishe Mushikiwe witwa Uwamahoro Janviere w’imyaka 17 y’amavuko akoresheja agafuni.

Uretse kuba uyu Bikorimana yishe uyu Mushikiwe, yanakomerekeje mu mutwe bikomeye Nyina umubyara ku buryo yahise ajyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma igitaraganya aho nawe atamerewe neza.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko aya makuru yayamenye ayabwiwe n’ushinzwe umutekano mu Mudugudu ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe( ni ibikekwa kuko nta cyemezo cya muganga kibihamya) yishe mushiki we akanakomeretsa mu mutwe Nyina umubyara.

Uyu Bikorimana nyuma yo gukora aya mahano yafashwe. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko yoherejwe mu bitaro bivura abafite uburwayi bwo mu mutwe bya Ndera ngo bisuzume ikibazo afite, ariko bidakuyeho ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga