Central Africa: Umuyobozi wa MINUSCA yasuye itsinda rya Polisi y’u Rwanda ribungabunga amahoro

Kuri uyu wa 23 Kanama 2019, Umuyobozi w’ibikorwa bya LONI bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano bafite icyicaro mu mujyi wa Bangui.

Uru ruzinduko rw’umuyobozi wa MINUSCA Brigadier Gen Coulibaly Bamoro rugamije kugenzura imikorere n’imikoranire y’amatsinda y’abashinzwe umutekano muri iki gihugu, hanarebwa inzitizi zihari kugira ngo zibashe gukurwaho.

Uyu muyobozi yari aherekejwe na Maj. Ahmad Abdel Salam Aladwan na Lt. Col Ngom Aissatu umujyana mu by’uburinganire.

Aba bayobozi ba MINUSCA bakiriwe na Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata, umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu cya Central Africa n’ab’umuryango w’abibumbye bakorera muri iki gihugu (PSU 1-IV)

SSP Fata aganira n’aba bayobozi yagarutse k’ubushobozi bw’itsinda yajyanye naryo, imikorere yaryo ndetse no kunzitizi bagiye bahura nazo kuva batangira ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano i Bangui mu kwezi kwa mbere.

Ati “Dushimira inkunga MINUSCA idahwema kutugezaho ndetse n’uko muduhoraha hafi kugira ngo tubashe kunoza inshingano zacu. Ubufatanye butajegaje mufitanye n’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi bya LONI bigamije kubungabunga amahoro turabushima.”

Yunzemo ati “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu kunoza inshingano zacu hagendewe k’ubushobozi n’ubunararibonye dusanganywe ari nabyo bituma dutunganya neza imirimo twahamagariwe muri kino gihugu.”

Brigadier Gen. Bamoro yashimiye ubwitange n’uruhare rukomeye inzego z’umutekano zoherejwe n’u Rwanda zikomeje kugaragaza mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri Central Africa.

Ati “Dushimira ubwitange, ubufatanye n’imyitwarire myiza biranga abahagarariye u Rwanda muri ibi bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu. Inzitizi muhura nazo murazihanganira, ntizibabuze kunoza inshingano mwahamagariwe, tukaba tubibashimira cyane.”

Brigadier Gen. Bamoro yasabye iri tsinda gukomeza kurangwa n’ubushake ndetse n’ubufatanye kugira ngo rikomeze gufasha umuryango w’abibumbye kugera ku ntego zawo muri iki gihugu.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa bya LONI bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Central Africa mu mwaka wa 2014. Nyuma y’umwaka umwe, hatangiye koherezwayo itsinda ry’abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw’abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’ab’umuryango w’abibumbye n’ibyabo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →