Kamonyi: Guverineri Gasana yasabye abagize Ihuriro ry’Abanyerunda kwirinda ibibadindiza mu iterambere

CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yitabiriye ihuriro ry’Abanyerunda kuri uyu wa 24 Kanama 2019, abaha umukoro wo kunoza ibyo bakora, abasaba kwirinda icyo aricyo cyose cyababera inzitizi yo kugera ku iterambere bagamije, abasaba kurushaho gukorera hamwe.

Guverineri Gasana, yashimye igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’Abanyerunda bagashyiraho Ihuriro rigamije kubafasha kwishakamo ibisubizo bibaganisha ku iterambere bifuza. Yasabye Abagize iri huriro gufatanyiriza hamwe mu kuziba ibyuho by’ahashobora gutuma batagera kuri gahunda z’iterambere ribereye umuturage.

Ahereye kubyo iri huriro rimaze kugeza ku banyerunda birimo kwigurira imodoka y’Isuku n’umutekano n’ibindi bikorwa bigaragaza ubumwe bw’abagize iri huriro n’Abanyakamonyi muri rusange, hari ibyo yabasabye gukora kugira ngo barusheho kwizera intsinzi mubyo bakora, batadindiye mu kugera ku iterambere.

Yagize ati“ Runda kimwe n’ahandi turacyafite imbogamizi. Turacyafite ubujura, turacyafite umwanda, abarwaye amavunja, turacyafite abantu badashaka gukora akazi, turacyafite hirya no hino abayobozi badakora neza ndetse na Ruswa ikaziramo, abana batiga, urubyiruko abana bakiri bato b’abangavu baterwa inda zimburagihe, turacyafite ibyo byose bitudindiza mu iterambere”.

Yasabye kandi abagize iri huriro ko mu nshingano bafite, bakwiye no gufasha ubuyobozi buriho n’izindi nzego bakorana mu kuziba ibyuhu byose byatuma iterambere ryifuzwa ritagerwaho, ahubwo hagashakishwa inzira ikura abantu mu kibazo.

CG gasana, yavuze ko mu gihe cyose buri wese adakoze icyo agomba gukora byanze bikunze abantu bazahora bahura n’ibibazo. Yibukije abagize ihuriro ry’Abanyerunda kumva ko umwanzi wabo ari icyo aricyo cyose kibitambika imbere kikadindiza iterambere bifuza, ko kandi ari ibishobora kuboneka muri Runda bidakwiye kuba bihaboneka.

Yasabye akomeje ko bashingira ku ihuriro bafite, bagashyira imbaraga hamwe bagakorera ku mihigo ariko kandi buri wese agira icyo akora. Yabibukije kwita ku kugira umuturage utekanye kandi ufite imibereho myiza, kubahiriza amategeko y’igihugu no kwita ku Indangagaciro na Kirazira.

 

 

 

Munyeneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →